00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 500 bagiye kuganura album nshya ya Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 December 2024 saa 11:02
Yasuwe :

Bruce Melodie yararikiye abakunzi be kuzitabira ijoro ry’umukara ari naryo bara ry’imyenda abazitabira bategetswe kuzaza bambayye, bakaganuzwa album nshya y’uyu muhanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bruce Melodie yamenyesheje abifuza kwitabira igitaramo cyo kuganura album ye, ko amatike yamaze gushyirwa ku isoko ndetse abantu 500 aribo bonyine bateguriwe ibyicaro.

Abari kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbere y’umunsi nyiri zina, bari kuyagura ibihumbi 20 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abazayagurira ku muryango bo bazaba bayigura ibihumbi 30Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100Frw ku myanya yihariye.

Iyi album “Colorful Generation” Bruce Melodie yari yayirarikiye abakunzi be muri uyu mwaka wa 2024 icyakora bitunguranye yemeje ko izasohoka umwaka utaha wa 2025.

Iyi album byitezwe ko izaba iriho indirimbo nka ‘Sowe’, ‘Iyo foto’ na ‘Niki Minaji’ yamaze gushyira hanze.

Bruce Melodie agiye kuganuza album ye nshya abakunzi be
Bruce Melodie yahise asohora indirimbo ye nshya yise 'Niki Minaji'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .