00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 400 bamaze kuganirizwa mu gukusanya amakuru agamije guteza imbere ubuhanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 December 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Abahanzi 400 bo mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, bamaze iminsi baganirizwa ku gukusanya amakuru agamije guteza imbere ubuhanzi, ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ifatanyije na Banki ya Afurika Itsura Amajyambere, AfDB.

Ni igikorwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi imazemo iminsi aho iri gukusanya amakuru yafasha guteza imbere inganda z’ubuhanzi mu Rwanda.

Nyuma yo guhura n’abahanzi barenga 100 bakorera ubuhanzi mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri ku wa 6 Ukuboza 2024, yahuye n’abarenga 300 bakorera ubuhanzi mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Abahanzi bahuriye muri iyi nama yabereye ku Kimisagara barimo abaririmbyi, abasizi, ababyinnyi, abashushanya, abakora ibibumbano, ab’ikinamico, abanyamideri, abafata amajwi n’amashusho n’abandi benshi.

Muri ibi biganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yashimiye abahanzi uruhare bagira mu guteza imbere Igihugu.

Umutoni yibukije abahanzi ko akazi kabo ari inking ikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, abibutsa ko ariyo mpamvu hari gukorwa inyigo yo kubuteza imbere.

Abahanzi bashyizwe mu matsinda baganira ku byo babona byateza imbere ubuhanzi
Ibi biganiro byavuyemo zimwe mu nama zizifashishwa mu mushinga wo guteza imbere ubuhanzi
Abahanzi bagaragarije ibibazo byabo abayobozi ba Minisiteri y'Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi
Umuhanzikazi Tonzi, ni umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhanzi no guteza imbere ubuhanzi yashimiye abahanzi uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .