Abafite ubumuga bitabiriye Iserukiramuco rya “World Music Parashow“ mu Burusiya bageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Abari bahagarariye u Rwanda mu Iserukiramuco “World Music Parashow“ ryaberaga mu Burusiya bageze i Kigali bahamya ko basize bahubatse izina rikomeye.

Bakigera i Kigali, David Twizerimana wari uyoboye iri tsinda yabwiye IGIHE ko bagiriye urugendo rwiza mu Burusiya, yongeraho ko kuba abafite ubumuga basigaye bajya guhagararira igihugu na byo ari intambwe yo kwishimira.

Yongeyeho ko mu rugendo rwabo mu Burusiya, abantu bakunze imbyino n’umuco w’Abanyarwanda muri rusange ndetse ngo bavuyeyo babonye ubutumire bwinshi bashobora kuzitabira mu minsi iri imbere.

Twizerimana yagize ati” Twagiye dukererewe bituma dukora ibitaramo bitatu gusa muri bitanu byari biteganyijwe, twari mu bishimiwe muri iri serukiramuco.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu gikunda abaturage bacyo nta gutoranya, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buha amahirwe n’abafite ubumuga bakagaragaza icyo bashoboye.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwari rwitabiriye iserukiramuco rizwi nka World Music Parashow, risanzwe ribera mu Burusiya.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’itsinda ry’abantu bane baturutse muri “Troupe Des Personnes Handicapées Twuzuzanye, Rwanda”, rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika kiryitabiriye.

Ku wa 31 Ukwakira 2019 nibwo hatangijwe iri serukiramuco mu gitaramo cya mbere cyabereye mu Mujyi wa Kostroma. Itsinda ry’Abanyarwanda bafite ubumuga babyina gakondo ndetse banavuza ingoma za Kinyarwanda ryarishimiwe bikomeye.

Ibi ni nako byagenze ku munsi wo gusoza iri serukiramuco ryashyizweho akadomo mu ijoro ryo ku wa 7 Ugushyingo 2019. Aha bakaba bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Moscow icyakora gisiga abari mu cyumba bishimiye bikomeye umudiho n’ingoma bya Kinyarwanda.

Ihuriro “Troupe Des Personnes Handicapées Twuzuzanye” ryavuyemo abahagarariye u Rwanda muri iri serukiramuco ni umuryango w’abafite ubumuga ukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku burenganzira bwabo binyuze mu mpano zitandukanye ziganjemo ubuhanzi.

Muri uyu mwaka wa 2019 ku bufatanye na World Music Parashow ikorera mu Burusiya “Troupe Des Personnes Handicapées Twuzuzanye, Rwanda” yatumiwe mu gikorwa cy’iserukiramuco ari naryo berekanyemo imbyino z’umuco w’u Rwanda.

Uko ari bane bageze i Kigali bakirwa n'umwe mu nshuti yabo
Bageze i Kigali bishimira uko iserukiramuco bitabiriye ryagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .