Aba bafana bagera kuri 15 bahuriye imbere y’ibiro by’iki gitangazamakuru biri i New York baje bitwaje ibyapa byamagana ‘Rolling Stone’ bayishinja kwirengagiza ibikorwa by’uyu muhanzikazi w’imyaka 54.
Aba bafana bamwe baje bitwaje amaradiyo acuranga imwe mu ndirimbo za Céline Dion yise “That’s the Way It Is,”
Bamwe mu bafana ba Céline Dion bo muri Canada bari bayobowe na Line Basbous nabo bamaze amasaha atandatu bigarambiriza i Montreal.
Uyu Basbous aganira na Variety yagize ati “Uru rutonde rwose ntirwemewe. Twashakaga kumushyigikira no kumenya neza ko Rolling Stone yumva ijwi ryacu nk’abafana. Uru rutonde rurasekeje. Nta Madonna, nta Celine. Biragaragara ko bibanze ku baririmbyi b’Abanyamerika , ntibyumvikana rwose. ”
Aba bafana bari ku biro bya Rolling Stone i New York bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Gute mwibagirwa Celine ?”, “Ubutabera kuri Celine”, “Imbaraga za Celine.”, “Yakagombye kuza ari uwa mbere kuri uru rutonde.”
Kugeza ubu ntacyo Rolling Stone iravuga kuri iyi myigaragambyo uretse gushyira kuri Twitter ikiganiro yagiranye n’aba bafana.
Uru rutonde rumaze iminsi itandatu rusohotse ruriho abahanzi nka Billie Eilish, Burna Boy, Kelly Clarkson, Fela Kuti, Alicia Keys, SZA n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!