00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutima uhagaze ku bacuranga mu tubari; bashobora kugongwa n’itegeko rirengera abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 May 2022 saa 03:00
Yasuwe :

Iyo utembereye mu tubari cyangwa ahandi hasohokera abantu, usanga hari abasore n’inkumi bari gutarama, bacuranga kandi baririmba indirimbo zinyuranye, yaba izigezweho n’izakanyujijeho.

Bikorwa basubiramo indirimbo, bakazicuranga nk’uko zimeze cyangwa bakazihindurira injyana, gusa ababikora bavuga ko hari impungenge ko ba nyir’ibihangano bashobora kubishyuza.

Ibarura riherutse gukorwa ryagaragaje abarenga 1000 bakora aka kazi mu gihugu hose kandi ni umurimo ubatunze.

Nubwo mu Rwanda atari ibintu bihabwa agaciro gakomeye, uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye ni ikintu gikomeye ndetse gishobora no guhanisha abarenze ku itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge.

Ubusanzwe ku Isi yose haba abataramira abantu bifashishije ibihangano by’abandi. Akenshi babikora babisabiye uburenganzira.

Ku muntu wifuza kugira icyo akora ku bihangano by’abandi, akenshi bimusaba kugirana amasezerano n’ikigo gishinzwe kurengera umutungo kamere mu by’ubwenge mu gihugu cye.

Mu Rwanda amategeko agenda ko gusubiramo, ukakiririmba cyangwa ukagira icyo uhindura ku gihangano utabiherewe uburenganzira na nyiracyo bigize icyaha.

Bishobora guhanirwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Kugeza ubu benshi mu bacuranzi bakora mu tubari na hotel mu Rwanda bakunze gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi nyamra nta burenganzira babiherewe na ba nyirazo.

Kurengera nyir’igihangano no kwirinda ko hari umucuranzi wica amategeko, biri mu bihangayikishije Vanginganzo CBC, ihuriro ry’abanyamuziki bacuranga mu tubari, hotel no mu birori binyuranye.

Uwimana Jane ukuriye iri huriro yabwiye IGIHE ko ukwihuza kw’aba banyamuziki kwatewe n’impamvu nyinshi, ariko cyane kwaturutse ku ngaruka bahuye nazo mu bihe bya Covid-19 zatumye bamara imyaka ibiri ntawe ukora.

Vanginganzo CBC yatangiranye n’abanyamuryango 47 mu gihe abarenga ijana bamaze kwandika basaba kwinjira muri iri huriro.

Uwimana uyobora iri huriro yavuze ko kimwe mu bibahangayikishije harimo no gukemura ikibazo cy’abacuranzi bakoresha ibihangano by’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Mu bintu byatumye dutekereza kwishyira hamwe harimo guca akajagari katurangaga, gufashanya mu buzima busanzwe, gufashanya gushaka akazi no kurebera hamwe uko ibihangano dukoresha byajya bikoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Yagaragaje ko mu bahanzi bacuranga mu tubari, hotel n’ahandi harimo ikibazo cyo kutita ku mategeko arengera ba nyiri bihangano.

Ati “Ubwo twishyize hamwe, tugiye gushaka umunyamategeko wazadufasha kwiga uko umunyamuryango wacu yajya akoresha ibihangano by’abandi ariko yubahirije icyo amategeko ateganya.”

Uwimana yongeyeho ko icyiza ari uko mu ihuriro ryabo harimo n’abahanzi bafite indirimbo zikunze gukoreshwa muri ubu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikazabafasha kwiga neza umushinga wo kunoza imikoranire.
Mu bahanzi babarizwamo harimo nka Makanyaga, Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Mavenge n’abandi.

Dauphin Band ikunzwe cyane nayo iri muri iri huriro
Imanzi Band ni bamwe mu banyamuryango batangiranye n'iri huriro
Uyu munsi wari umwanya mwiza wo guhura bagasabana
Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi bakuru bitabiriye imurikwa ry'iri huriro ry'abacuranga mu tubari, hotel n'ahandi hanyuranye
Umuyobozi w'iri huriro, Uwimana Jane, yagaragaje ko bafite ihurizo ryo kuba bazaryozwa ibihangano by’abandi bakoresha
Umukozi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Dukuzumuremyi Jean Leonard, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yijeje iri huriro kuzariba hafi
Bamwe mu bagize komite y'iri huriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .