Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone wiyemeje gufasha Teta Sandra kuva mu bibazo arimo, yahishuye ko ababyeyi b’uyu mugore bamaze iminsi ibiri muri Uganda bari gushakisha umwana wabo mu gihe we arwana no kubihisha.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella yatanze nimero z’umuryango utegamiye kuri Leta wifuza gufasha Teta Sandra, ahamya ko uzi ababyeyi b’uyu mukobwa yazibaha bagafashwa kubona umwana wabo bakomeje kuburira i Kampala.
Daniella yagize ati “Numvise ko ababyeyi ba Teta bamaze iminsi ibiri i Kampala ariko we akomeje kubihisha, arabizi ko bashaka kumenya ibyamubayeho.”
Uyu mugore watangiye urugamba rwo guhangana na Weasel uvugwaho guhohotera Teta Sandra, akomeje kumena amabanga y’uyu muryango yashatsemo.
Uyu ni na we wahishuye ko ubwo Teta Sandra yajyanaga na Chameleone mu kabari bwari uburyo bwo kujijisha abantu kugira ngo badakomeza kwishyiramo ko hari ikibazo uyu mukobwa afite ku muryango wabo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!