00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi ba Bwiza bahishuye impamvu bamuretse akinjira mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 nibwo ubuyobozi bwa KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi na Mico The Best, bwamurikiye itangazamakuru umuhanzikazi mushya basinyishije witwa Bwiza.

Uyu mukobwa wanahise asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Available’, muri iki kiganiro n’abanyamakuru yari yaherekejwe n’ababyeyi be.

Ubwo bari babajijwe uko bakiriye kuba umwana wabo agiye kuba umuhanzi, mu gihe mu minsi ishize byari ikibazo ku bandi babyeyi, aba Bwiza bagaragaje ko nta mpungenge byabateye.

Karake Emmanuel, umubyeyi wa Bwiza yavuze ko umukobwa wabo yabyirutse akunda umuziki kandi bamubonyemo impano akiri umwana muto, batangira kumushyigikira no kumuba hafi umunsi ku munsi.

Ati “Bwiza, iyi mpano twari twarayibonye nk’ababyeyi, twabibonye akiga mu mashuri abanza, turabibona tugenda tubishyigikira buhoro buhoro, twe twabibonaga ko igihe kimwe hari icyo azageraho. Twamuteye inkunga rero.”

Yakomeje agira ati “Turashimira KIKAC Music imukurikirana ariko abamukurikirana cyane nitwe, turi inyuma ye nk’ababyeyi kandi turishimira ko agenda atera intambwe, turifuza ko yatera imbere akaba umuhanzi mpuzamahanga.”

Ibi byashimangiwe na nyina wagize ati “Icyiza twishimira ni uko umukobwa wacu ari mu maboko meza ya KIKAC Music, ikindi navuga agira ikinyabupfura nk’umwana uva mu muryango wubaha Imana.”

Ababyeyi bose ba Bwiza bagaragaje ko bashyigikiye umwana wabo kandi bifuza ko yatera imbere kurusha aho ari ubu ngubu.

Papa wa Bwiza yavuze ko bishimiye kuba umwana wabo agiye gukora ibyo yakuze akunda
Nyina wa Bwiza na we yashimiye buri wese witeguye gushyigikira umwana we
Nk'umwana mukuru iwabo, Bwiza yari yaherekejwe n'abamukurikira barimo musaza we na murumuna we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .