00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima w’ababanye na Prince Kid muri ’Hot Side’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 May 2022 saa 06:12
Yasuwe :

Ababyinanye na Kagame Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bifashishije imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bababajwe bikomeye n’ibihe uyu musore ari kunyuramo.

‘Hot Side’ ni itsinda ryamenyekanye cyane mu kubyina ndetse ritanga n’abahanzi benshi mu muziki w’u Rwanda, aho bagaragaje ko bababajwe no kuba mugenzi wabo afunzwe.

Bad Rama wabaye mu itsinda rya Hot Side abinyujije kuri Instagram yagize ati “Mwaramutse, uyu muvandimwe mwita Kagame, niryo zina twamwitaga. Twarabanye, twarararanye ku buriri, twarabyinanye, twatigitanye imihanda twubaka ibi mubona aka kanya. Aya makuba cyangwa ibyago arimo hari ijambo riri kumbwira kumusengera, afite ibyo akurikiranyweho ariko nk’inshuti ze twamusengera. Kid Imana ibane nawe.”

Rafiki ari nawe winjije Prince Kid muri Hot Side nawe yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yihanganisha uyu musore. Ati “Imana ibigufashemo muvandimwe, twarabanye muri Hot Side. Ndabizi uri umuntu mwiza.”

Kamichi nawe wanyuze muri iri tsinda yabwiye IGIHE ko yihanganishije uyu muvandimwe babanye. Ati “Mu ijambo rimwe, navuga ngo niyihangane kandi ntiyihebe ngo yumve ko ari wenyine.”

Iri tsinda ry’ababyinnyi ryanyuzemo abandi bahanzi nka Nemeye Platini, riri mu yacaga ibintu bigacika mu myaka ya 2001 kuzamura.

Prince Kid kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Ababanye na Prince Kid mu itsinda rya Hot Side bababajwe bikomeye n’ibihe ari kunyuramo
Prince Kid ni umwe mu babarizwaga mu itsinda rya Hot Side

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .