Ni muri gahunda y’ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ bitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci bikaba bimaze kubaka izina mu kuzamura impano z’abanyempano batandukanye.
Iki gitaramo gitegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2024.
Uretse aba banyarwenya, iki gitaramo cyanatumiwemo abandi banyarwenya nka Pirate, Ambasaderi w’abakonsomateri,Rumi, Clement Inkirigito, Dudu, Keppa na Muhinde naho uzaba akiyoboye ni Fally Merci.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Fally Merci yagize ati “Aha niho twe abakunda gusetsa cyangwa guseka tuzabyinira intsinzi. Ni igitaramo cyo kwishimira amahitamo yacu.”
Dr Hilary Okello yaherukaga gutaramira i Kigali ku wa 21 Werurwe 2024 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze bitangiye.
Ku rundi ruhande, Teacher Mpamire we ni ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy bimaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!