Aba-Djs bakomeye mu Rwanda no mu mahanga batumiwe mu gitaramo cyo gusoza umwaka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Aba-Dj bakomeye bazaba baturutse impande n’impande ku Isi ndetse na Dj Toxxyk bagiye guhurira mu gitaramo mu Rwanda na Fally Ipupa uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo.

Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali ku bufatanye na Rwanda Events Group bateguye igitaramo cyatumiwemo Fally Ipupa uri mu bahanzi bakomeye bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abandi batandukanye mu gitaramo cya New Year’s Count Down cyo guherekeza umwaka wa 2019 hatangirwa uwa 2020.

Iki gitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2019 guhera saa mbili z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari 50 000 Frw. Amatike ashobora kugurwa ahantu hatoranyijwe hatandukanye hashyizweho muri Kigali harimo no kuri Convention Centre ndetse no kuri www.events.rw.

Ibitaramo bitandukanye byatambutse byajemo abahanzi batandukanye bakomeye nka Koffi Olomide, Sauti Sol, Yemi Alade n’aba-Dj bo mu Rwanda no hanze yarwo. Uyu mwaka uretse Fally Ipupa hazaba harimo aba-Dj bakomeye cyane.

Abo barimo nka DJ Toxxyk wo mu Rwanda watangiye gukora akazi ko kuvanga imiziki guhera mu 2011. Umunyatanzaniyakazi Dj Sinyorita uri mu bakomeye cyane mu Mujyi wa Dare es Salaam na we ategerejwe muri iki gitaramo.

Hazaba hari Dj Shine wo mu Bufaransa uzwi nka “the 1 N only” watangiye kwamamara atarageza no ku myaka 20, wanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Booba, Maître Gims n’abandi. Afite umwihariko wo kuba azwi mu bihugu bitandukanye byo ku migabane nk’u Burayi, Aziya, Afurika na Amerika.

Muri ibi birori bisoza umwaka wa 2019 hazaraswa ibishashi bidasanzwe mu buryo buteguranywe ubuhanga nk’uko no mu yindi myaka yabanje byagiye bigenda.

Dj Shine wari wo mu Bufaransa ari mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya New Year Countdown
Umunyatanzaniyakazi Dj Sinyorita uvanga imiziki kuri Clouds Fm yatumiwe muri iki gitaramo cyo kurasa umwaka
DJ Toxxyk ari mu ba-Dj bakomeye batumiwe muri New Year Countdown 2019
Uyu mwaka nabwo hazaraswa ibishashi byo gusoza umwaka nk'uko no mu yindi myaka byagiye bigenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza