Ni ku nshuro ya mbere igitaramo nk’iki cy’ubusabane gihuza Abanyarwanda na bene wabo baba mu mahanga ariko baje i Kigali mu biruhuko, kigiye kuba cyane ko ubundi byari bimenyerewe kubera mu mahanga, hagatumirwa abahanzi bari i Kigali kujya gususurutsa ababyitabiriye.
Ibi birori bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2022, aho Massamba Intore azafatanya n’abarimo Ruti Joel, umuhanzi ugezweho Kaayi. Kizayoborwa n’abanyarwenya Samu na Seth [Samson Mucyo na Shizirungu Seka Seth] bibumbiye mu itsinda rya Zuby Comedy.
Umujyanama w’abahanzi akaba anasanzwe ategura ibitaramo, Muyoboke Alex yabwiye IGIHE ko batekereje gutegura iki gitaramo nyuma yo kuganira n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza bari basanzwe bategura ibimeze nkacyo.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ni igikorwa cyari gisanzwe kiba mu Bwongereza, cyatangijwe n’Aba-diaspora bo mu Bwongereza ariko twumvikanye uburyo twakizana hano mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ni igitaramo kizahuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’abasanzwe bari i Kigali bagahura bagasabana, bakamarana urukumbuzi.”
Muri iki gitaramo cyahawe izina rya ‘Kigali Night’ biteganyijwe ko abazitabira bazahabwa umwanya wo gusabana, bagahura n’inshuti zabo bataherukanaga, bagasangira icyo kurya no kunywa ari nako babyina umuziki unogeye amatwi.
Uretse abahanzi bateguwe bazataramira abantu, biteganyijwe ko hari n’abandi bahanzi bazajya batungurana bakaririmbira abitabiriye nk’uko byatangajwe n’abateguye iki gitaramo.
Ku bashaka kwitabira, kwinjira ni ibihumbi 10Frw ku muntu umwe mu gihe abantu batanu bashobora kwishyira hamwe bakagura imeza bicaraho bari kumwe, aho bazishyura ibihumbi 150Frw.
Uzajya agura itike azajya ahabwa icyo kunywa ku bantu bakunda ka manyinya. Amatike agurirwa kuri Onomo Hotel ndetse hanatanzwe nimero ya telefone ku bifuza kuyagura bakoresheje Mobile Money.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!