00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Aba-bouncers’ batatu bakurikiranyweho kunyereza amafaranga mu gitaramo Omah Lay yakoreye i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abari bashinzwe umutekano (bouncers) mu gitaramo Omah Lay aherutse gukorera mu mujyi wa Kigali, bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera kubera kunyereza amafaranga yagombaga kuba yinjijwe n’abagiteguye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko aba basore batawe muri yombi ku munsi w’igitaramo bakurikiranyweho amanyanga no kunyereza amafaranga y’abantu binjiye mu gitaramo.

Uwaduhaye amakuru yahamije ko aba ’ba-bouncers’ batawe muri yombi bajya kubazwa na RIB, nyuma dosiye yabo ishyikirizwa Ubushinjacyaha aho hari gusuzumwa niba bazaregerwa Urukiko cyangwa bakarekurwa.

Aba ’ba-bouncers’ bakurikiranyweho kuba ku munsi w’igitaramo baranyereje arenga ibihumbi 300 Frw arimo n’ayo bafatanywe kuri Kigali Arena hari habereye igitaramo.

Mbere y’amasaha make ngo igitaramo gitangire, byahise byemezwa ko amatike yashize.

Ishira ryayo ryatumye abantu benshi bari kuri Kigali Arena ariko batizeye kwinjira kuko nubwo bari bafite amafaranga ariko batari bafite aho bakura itike ituma binjiramo.

Aba ’ba-bouncers’ basanzwe bakorana bya hafi na Kigali Arena bari bamaze guta mu gutwi ko kubona amatike byabaye ingume, bize amayeri yo gucuruza udupapuro twambikwaga uwaguze itike mu gihe agiye kwinjira kugira ngo nakenera gusohoka bitamugora.

Kuva icyo gihe batangiye kujya binjiza abantu bafite amatike batabambitse utwo dupapuro, bo bagaca ruhinganyuma bakajya kutugurisha mu cyimbo cy’amatike.

Kwinjira mu gitaramo bambaye twa dutambaro ubusanzwe byari byitezwe ko ari utw’abageze muri Kigali Arena, ariko abateguye igitaramo baje kubona abantu bari gusakwa ngo binjire mu gitaramo batwambaye, bakibaza igihe batugurishirijwe n’igihe basohokeye kandi n’ubundi nta bantu benshi bari bakageze ahari bubere igitaramo.

Ibi byatumye bamwe mu bateguye igitaramo batangira kugira amakenga, bahamagara abari kwinjira bambaye udupapuro bababaza amatike yabo, kuko nubwo wari kuba ufite agapapuro, wagombaga no kuba witwaje itike yawe, ukaba wayerekana kuri telefoni.

Bamwe mu baguze udupapuro mu mwanya w’amatike basobanuye ko batuguze ku ’ba-bouncers’ bari ku muryango, bituma iperereza ritangira aba mbere batabwa muri yombi muri iryo joro, abandi baza gufatwa mu gihe iperereza ryari rikomeje.

Nyuma y’iperereza ryahise ritangirira aho, abasore batatu mu bari bashinzwe umutekano bahise batabwa muri yombi kugeza ubu bakaba bari gukurikiranwa n’ubutabera.

Igitaramo cya Omah Lay gisize aba 'Bouncers' batatu mu nzego z'ubutabera
Batatu mu bari bashinzwe umutekano mu gitaramo cya Omah Lay batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga
Mbere yo kwinjira mu gitaramo, buri wese yerekanaga ko yaguze itike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .