Ibi biri mu mashusho y’indirimbo nshya A$AP Rocky yise “D.M.B”.
Muri aya mashusho uyu muraperi hari aho agaragara amwenyura mu menyo ye harimo ibyuma bya zahabu byanditsemo ngo “Twarushinga ?” undi na we aramwenyura mu menyo ye handitse ngo “Ndabyemeye”.
Muri aya mashusho Rihanna agaragaramo ari mu bihe byiza n’umukunzi we mu bihe bitandukanye.
Urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky rwatangiye kunugwanugwa mu mpera za 2020.
Muri Gicurasi 2021, A$AP Rocky yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe.
A$AP na Rihanna bari bakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.
Rihanna muri Mutarama 2020 yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kendall Jenner bakundanye mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!