00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

A$AP Rocky yarekuwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 April 2022 saa 09:44
Yasuwe :

Umuraperi A$AP Rocky yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga ingana na 550.000$ asaga miliyoni 560 z’amanyarwanda.

Uyu muraperi wari ufunzwe yarekuwe nyuma y’amasaha make agitabwa muri yombi aho yari afungiye mu Mujyi wa Los Angeles akurikiranyweho icyaha cyo kurasa umuntu.

Pagesix yashyize hanze amafoto y’uyu muraperi ari gusohoka kuri polisi agaragiwe n’abapolisi mbere yo kwinjira mu modoka yahamukuye. Mbere yo kurekurwa yatanze ingwate.

A$AP Rocky yari yatawe muri yombi akurikiranyweho kurasa umuntu, nk’uko Polisi y’i Los Angeles yabitangaje.

Uyu muraperi yari amaze iminsi akorwaho iperereza kuri iki cyaha cyabaye mu Ugushyingo 2021, ubwo abantu babiri bashyamiranaga umwe akarasa mugenzi we, bigakekwa ko uwarashe ari A$AP Rocky.

Uyu muraperi yatawe muri yombi avuye i Barbados mu biruhuko aho yari kumwe n’umukunzi we Rihanna, bombi bakaba bari kwitegura kwibaruka.

Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu musore yari yaciye inyuma Rihanna gusa biza kugaragara ko byari ibinyoma.

Reba uko byari bimeze ubwo uyu muraperi yatabwaga muri yombi

Reba ‘Praise the Lord’ imwe mu ndirimbo za A$AP Rocky zakunzwe yakoranye na mugenzi we w’Umwongereza Skepta n’iyo yakoranye na Rihanna

A$AP Rocky yarekuwe nyuma y'amasaha make afunzwe
Ubwo uyu muraperi yasohokaga aho yari yafungiwe
Imodoka yatwaye uyu musore
Uyu musore yatawe muri yombi avuye mu biruhuko n'umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .