Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, urukiko muri Los Angeles rwasomye umwanzuro w’urubanza A$AP Rocky yaregwagamo kurasa Terell Ephron uzwi ku izina rya A$AP Relli bahoze mu itsinda rimwe rya A$AP Mob.
Urukiko rwatangaje ko uyu muraperi atahamwe n’iki cyaha cyo kurasa uwahoze ari inshuti ye.
Ni nyuma y’uko habuze ibimenyetso bihagije bimushinja gukora iki cyaha, kandi hakaba hatarabonetse ibikumwe bya A$AP Rocky ku mbunda yarashe mugenzi babanaga mu itsinda, warasiwe muri hoteli.
A$AP Rocky yari guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 muri gereza iyo ahamwa n’iki cyaha.
Hakimara gusomwa umwanzuro w’urubanza, uyu muraperi yahise ahindukira mu byishimo byinshi ajya guhobera umuhanzikazi Rihanna usanzwe ari umugore we bamaze no kubyarana abana babiri.
Rihanna utarahwemye guherekeza umukunzi we mu rubanza igihe cyose, yahise yerekana ko yishimiye ibyavuye mu mwanzuro w’urukiko.
Abinyujije kuri Instagram ye, yashimye Imana agira ati “Icyubahiro ni icy’Imana, Imana yonyine. Ndayishimye kandi ncishijwe bugufi n’imbabazi zayo.”
A$AP Rocky atsinze uru rubanza nyuma y’uko ubwo yatangiraga kuburanishwa, yasabwe kwemera icyaha mu maguru mashya kugira ngo agabanyirizwe igihano, gusa abitera utwatsi.
Amashusho agaragaza uko A$AP Rocky yihutiye guhobera Rihanna nyuma yo kugirwa umwere:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!