Ni ibitaramo bizajya bibera muri M Hotel mu Mujyi wa Kigali, guhera ku wa 5 Nyakanga 2025.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, 5K Etienne yahamije ko agiye kujya akora ibi bitaramo kabiri mu kwezi mu rwego rwo kurushaho gutanga amahirwe yo kubona aho abantu bakunda urwenya bajya bahurira n’ababasetsa.
Ku rundi ruhande 5K Etienne avuga ko we atazaba akora nk’umunyarwenya gusa ahubwo ari we uzajya uyobora ibi bitaramo.
Uretse abanyarwenya bafite amazina akomeye bazakorana, 5K Etienne ahamya ko ateganya no gukorana n’abanyarwenya bakizamuka mu rwego rwo kurushaho kugaragaza impano zabo.
Abajijwe niba uyu mushinga udateye nk’isanzwe ihari nka Gen-Z Comedy n’indi, yavuze ko icyo bahuriyeho bose ari uko bategura ibitaramo by’urwenya ariko nta kindi.
Ati “Nka Gen-Z Comedy ni ibitaramo bimaze gufata izina, umunsi bibera umaze kumenyekana. Njye ndashaka gutegura ku buryo abantu bifuza kubona aho basohokera hari urwenya mu minsi ya ‘Weekend’ nabo bahabona.”
Nubwo yemeje ko ibi bitaramo azabitangira ku wa 5 Nyakanga 2025, 5K Etienne ntabwo yigeze avuga abanyarwenya bazafatanya, kuko azabatangaza mu minsi iri imbere.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!