Inkuru z’uko umuhanzi 2Face atakibana mu rugo rumwe n’umugore we, Annie Macaulay, zatangiye kuvugwa mu mpera za 2024, ndetse byarushijeho gufata indi ntera ubwo hasohokaga igice cya gatatu cy’ikiganiro ‘Young African & Famous’, kigaragaraza ubuzima ibyamamare nyafurika bibayemo.
Uyu mugabo ntiyigeze agaragara muri iki gice gishya. Kugaragara k’umugore we wenyine byatumye benshi bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko batandukanye nubwo Annie yabihakanaga.
2Face yashyize ashyira umucyo ku byavugwaga ku mubano we n’umugore we, maze yemeza ko batandukanye ndetse ko bari mu nzira ya gatanya.
Mu magambo yashyize ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Hashize igihe njyewe na Annie twaratandukanye kandi twamaze kugeza impapuro za gatanya mu nkiko."
Yongeyeho ati “Ibi mbivuze kuko atari ngombwa ko abantu bamenya ubuzima bwanjye bwite ahubwo ni ukugira ngo menyeshe ukuri abantu banjye’’.
Uyu muhanzi yameje itandukana rye na Annie Macaulay bari bamaranye imyaka 12 barushinze, gusa umubano wabo wari umaze igihe ukunze kuvugwa mu bitangazamakuru, bitewe n’ibibazo by’imibanire yabo dore ko 2Face yari amaze kubyara abana batatu ku ruhande.
2Face Idibia utandukanye n’umugore we, ari mu bahanzi bakomeye muri Nigeria ndetse afatwa nk’umwe mu bazamuye injyana ya Afro Beat mu myaka ya kera. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘African Queen’, ‘If Loving You is a Crime’, ‘Rainbow’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!