2009-2021: Ibyo kwishimira mu irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 10

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Mutarama 2021 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya cumi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko imyaka ikurikirana niko rigenda rikura ndetse rigaragaza impinduka, nubwo hari ibyo benshi bahamya kpo yakongerwamo imbaraga, ariko nanone rigaragaza byinshi byo kwishimira.

Umwaka wa 2021 ugiye gusiga hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda, irushanwa rikurikirwa n’umubare munini w’Abanyarwanda yaba abatuye imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda ubwabo bagombaga kwishakamo ibyishimo, bakarenga amateka mabi banyuzemo bityo bagaharanira kubaka ejo heza h’Igihugu cyabo.

Imwe mu ntwaro ikomeye yagombaga kwifashishwa mu kurenga agahinda Abanyarwanda bari batewe n’amateka banyuzemo, ni ukurema imyidagaduro igarura ibyishimo mu baturage.

Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2009

Byasabye imyaka itari mike kugira ngo hatekerezwe gusubukurwa igikorwa cya Miss Rwanda, irushanwa ritoranya umukobwa uhiga abandi uburanga, ubwenge ndetse n’umuco.

Nyuma y’imyaka 15 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, nibwo hatowe Nyampinga wa mbere.

Bahati Grace niwe mukobwa wa mbere watowe mu 2009, byari ibyishimo ku banyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwari rwongeye kubona iwabo irushanwa rwakurikiranaga mu Bufaransa n’ahandi ku Isi.

Nyuma y’imyaka itatu uyu mukobwa abitse ikamba rya Miss Rwanda, hatarategurwa irindi rushanwa ngo abone umusimbura mu 2012 nibwo hatowe Kayibanda Aurore.

Uyu na we ikamba yaryambaye imyaka ibiri ategereje uwamusimbura, kugeza mu 2014 ubwo hatorwaga Akiwacu Colombe mu irushanwa noneho ryari ryeguriwe Rwanda Inspiration Back Up.

Akiwacu Colombe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2014

Mu 2015 ryegukanwe na Kundwa Doriane, mu 2016 ryegukanwa na Mutesi Jolly, mu 2017 ryegukanwa na Iradukundwa Elsa, mu 2018 ryegukanwa na Iradukunda Liliane, mu 2019 ryegukanwa na Nimwiza Meghan mu gihe ubu ikamba rifite na Miss Nishimwe Naomie watowe mu 2020.

Iri rushanwa ryatangiranye imbogamizi nyinshi, icyakora hari byinshi ubu umuntu yakwishimira ko bimaze kugerwaho nubwo nta wabura kuvuga ko hari ibigikeneye kongerwamo imbaraga.

Ni irushanwa risigaye riba ngarukamwaka

Nk’uko twabibonye haruguru, byasabye imyaka 15 kugira ngo ryongere gusubukurwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho risubukuriwe nanone ni irushanwa ryahuye n’ingorane zitandukanye zatumye mu myaka itanu ya mbere hatorwamo ba Nyampinga babiri gusa.

Nyuma y’iyi myaka itanu, irushanwa rya Miss Rwanda ryahise ribona umurongo ndetse kugeza ubu riba buri mwaka.

Abakobwa barindwi bamaze kwambikwa amakamba yikurikiranya nta mwaka n’umwe usimbutswe.

Ibihembo by’abakobwa bitabira iri rushanwa bikomeje kwiyongera

Usibye Nyampinga watowe uhabwa ibihembo birimo imodoka ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, kuri ubu ibihembo by’abakobwa bitabira iri rushanwa bikomeje kwiyongera.

Nyuma y’uko mu 2020 hahembwe kandi ibisonga bibiri, Nyampinga uzi kwifotoza ndetse n’uwakunzwe, muri uyu mwaka byitezwe ko hazongerwa ibihembo.

Kundwa Doriane niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2015

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero wa Miss Rwanda bose bashyiriweho kwishyurirwa ishuri muri Kaminuza ya University of Kigali.

Imodoka yahabwaga Nyampinga w’u Rwanda ubu yarahinduwe, mu gihe yari asanzwe ahabwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, byitezwe ko azahabwa Hyundai Cretta ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibisonga amafaranga yabyo yarazamutse, ava kuri 1 200 000frw ashyirwa kuri 1 800 000frw.

Nyampinga uberwa n’amafoto na we igihembo cye cyavanwe kuri 1 500 000frw gishyirwa kuri 1 800 000frw.

Muri uyu mwaka haniyongereyeho ibihembo by’umukobwa wabanye neza na bagenzi be, n awe azahabwa 1 800 000frw kimwe n’umukobwa uzegukana ikamba ry’Umurage bazahembwa kimwe.

Hazahembwa kandi umukobwa wagaragaje impano kurusha abandi uzahabwa 18 00 000 Frw, mu gihe uzagira umushinga mwiza we azahabwa 500 000frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Mutesi Jolly niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016

Aya mafaranga yiyongeraho ibindi bihembo bitandukanye byatangajwe n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda.

Miss Rwanda yabaye umuranga ku bashaka gutanga akazi ku bakobwa b’uburanga bafite n’ubwenge

Usubije amaso inyuma ukitegereza ku byapa byamamaza mu Rwanda no mu bindi bikorwa byinshi byo kwamamaza, henshi uhasanga abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Abakobwa baba bagize amahirwe yo kwereka Abanyarwanda ibyo bashoboye, bityo n’utabashije kwegukana ikamba ariko agaragaza ubushobozi yaba mu mitekerereze ndetse n’uburanga bikamworohereza kubona akazi kanyuranye.

Miss Rwanda ni igikorwa cyahawe agaciro mu nzego zinyuranye z’igihugu

Iri rushanwa ritangira abantu banyuranye ntibumvaga akamaro karyo, hari n’abatarasibaga kurituka bagaragaza ko ntacyo rimarira umwana w’umukobwa waryitabiriye.

Kugeza magingo aya umukobwa wegukanye ikamba kimwe n’ababa bahatanye na we muri iri rushanwa usanga ari abantu bahawe agaciro mu nzego zinyuranye z’Igihugu.

Kenshi usanga abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bakunze kwifashishwa mu bikorwa binyuranye n’ubukangurambaga butandukanye by’umwihariko ubw’urubyiruko muri gahunda zo guteza imbere Igihugu.

Miss Rwanda ntakiri umukobwa w’i Kigali gusa, akorera ibikorwa bye mu gihugu hose

Mbere mu ntangiriro z’iri rushanwa wasangaga bamwe mu banyarwanda binubira uburyo nyuma yo gutorwa, usanga Nyampinga w’u Rwanda ibikorwa bye byose byibanda mu mujyi wa Kigali.

Kuri ubu siko bikimeze byarahindutse yaba Nyampinga watowe ndetse n’abandi baba bitabiriye irushanwa bagerageza gukwirakwiza ibikorwa byabo mu gihugu hose.

Abaterankunga bakomeje kuba benshi muri iri rushanwa

Bitewe n’uburyo irushanwa rya Miss Rwanda rikurikirwa n’umubare munini w’Abanyarwanda, yaba abatuye mu Rwanda no hanze yarwo, usanga abaterankunga buri mwaka barushaho kurigana mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo barinyuzemo.

Nko muri uyu mwaka wa 2021 byibuza abaterankunga bashya baryinjiyemo ntibari munsi ya batanu.

Miss Rwanda isigaye itanga abakobwa bajya guhatanira amakamba mu ruhando mpuzamahanga

Miss Rwanda isigaye itanga abakobwa bajya guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Kugeza ubu uwegukanye ikamba kimwe n’ibisonga bye bagenda boherezwa mu marushanwa u Rwanda rufitiye ubushobozi.

Nishimwe Naomie ugifite ikamba rya Miss Rwanda nawe yiyemeje gufatanya na bakuru be

By’umwihariko mu buryo buhoraho u Rwanda rusigaye rwitabira Miss World buri mwaka ndetse n’ubwo ari rushya muri iri rushanwa abaryitabira bagerageza kwitwara neza.

Nibo bavamo kandi uwitabira Miss Heritage Global na Miss University Africa.

Abegukanye amakamba bahabwa akazi muri Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda

Kugeza ubu abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda bahabwa imirimo muri Rwanda Inspiration Back Up isanzwe inategura iri rushanwa.

Batatu mu icyenda begukanye amakamba bamaze guhabwa imirimo ndetse inakomeye, ibi bishobora kwera imbuto z’uko abandi bakobwa baryitabira byoroshye kuko bibona mu isura ya bakuru babo bayoboye.

Undi ukunze guhabwa imirimo muri iri rushanwa ni Miss Jolly Mutesi ukunze kuba ahagarariye akanama nkemurampaka.

Ibi kimwe n’ibindi ni bimwe mu byo umuntu yakwishimira ku irushanwa rya Miss Rwanda n’ubundi rigiye gutangira mu minsi mike iri imbere.

Kayibanda Aurore yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012

Habaye hari icyo wumva cyo kwishimira muri Miss Rwanda tutavuze muri iyi nkuru, twishimiye kwakira ibitekerezo byanyu bitwunganira nk’uko bisanzwe.

Tariki 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu ruzaba rwambikanye hatoranywa abazahagararira Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, tariki 16 Mutarama 2021, igikorwa gikomereze mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze n’aho tariki 23 Mutarama 2021 berekeze mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Tariki 30 Mutarama 2021 ijonjora rizabera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abo mu Mujyi wa Kigali.

Tariki 20 Gashyantare 2021 nibwo hazatorwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzabera i Nyamata kuva tariki 07 Werurwe kugera tariki 19 Werurwe 2021.

Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hazaba umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 n’ibisonga bye. Ni ibirori bizabera ku Intare Conference Arena.

Iradukunda Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Iradukunda Liliane yambitswe ikamba mu 2018
Nimwiza Meghan yambitswe ikamba mu 2019
Usibye Nishimwe Naomie ugifite ikamba, Abakobwa batatu baheruka gutorwa nka Miss Rwanda bahawe imirimo muri sosiyete itegura iri rushanwa
Miss Jolly Mutesi wigeze kuba Miss Rwanda niwe uzaba ahagararariye akanama nkemurampaka
Nimwiza Meghan wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2019, yagizwe umuvugizi w'iri rushanwa
Miss Rwanda ni irushanwa rikurikirwa bikomeye
Ubwoko bw'imodoka Miss Rwanda 2021 azahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .