00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twinjirane muri ‘Weekend’ y’ibirori iherekeza Ugushyingo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 November 2024 saa 12:24
Yasuwe :

Niba ukunda imyidagaduro by’umwihariko ukaba wifuza kumenya aho wasohokera mu mpera z’iki cyumweru giherekeza ukwezi k’Ugushyingo 2024, tugiye kwifashisha iyi nkuru tukurangira aho wazatemberera, ukarushaho kuryoherwa n’impera z’icyumweru.

Davis D agiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, Davis D n’abahanzi bagenzi be bamufasha mu gitaramo ‘Shine Boy Fest’, bategerejwe gutaramira muri Camp Kigali.

Iki gitaramo byitezwe ko cyizitabirwa n’abahanzi barimo; Nasty C, Danny Nanone, Bull Dogg, Platini, DJ Toxxyk, Nel Ngabo ,DJ Marnaud, Bushali, Ruti Joel n’abandi benshi.

Abaramyi berekeje amaso muri BK Arena

Kuva ku wa 28 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2024, muri BK Arena hari kubera igiterane cy’iminsi ine kikazanazihirizwamo isabukuru y’imyaka itandatu ishize itorero ‘Grace Room Ministries’ ritangiye ibwirizabutumwa.

Iki giterane cyitabirwa n’abarimo Pst. Julienne Kabanda washinze iri torero, Pst. Godman Akinlabi wo muri Nigeria n’abaramyi barimo Bella Kombo na Zoravo bo muri Tanzania, René Patrick na Aimé Uwimana bo mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abaramyi bo muri iri torero.

Abakunzi ba Sinema nyarwanda bashyizwe igorora ku i Rebero

Abakunzi ba Sinema nyarwanda kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024 bashyizwe igorora, aho bagomba kwerekwa filime nshya yitwa ‘The Incubation’.

Iyi filime byitezwe ko yerekanirwa kuri Canal Olympia ku i Rebero guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, yakozwe na Zacu Entertainment.

DJames agiye gutaramira i Kigali

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, muri Mundi Center byitezwe ko hazabera igitaramo ‘Yin Yang’ cy’umuziki uzavangwa na DJames, icyamamare cyakoranye n’abahanzi batandukanye nka Drake, Burna Boy, Asake, Chris Brown.

Si DJames gusa watumiwe muri iki gitaramo kuko DJ Spinny na we azaba akirimo. Uyu uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki, ni nawe washinze akabyiniro yise ’Mezo Noir’ kari mu tugezweho i Kampala.

Mu Banyarwanda bavanga imiziki baziyambazwa muri iki gitaramo harimo DJ Toxxyk, DJ Lamper, DJ June na DJ Trick n’abandi benshi. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

I Rubavu bagiye gucinya umudiho, banigishwa kwirinda Virusi itera SIDA

Abahanzi barimo Riderman, Niyo Bosco, Marina, Platini P na Juno Kizigenza biyambajwe mu bitaramo byo gususurutsa abakunzi b’umuziki bazaba bacinya akadiho ariko banakangurirwa kwirinda Virusi itera SIDA.

Ibi bitaramo byitezwe ko bizaca mu mijyi itandukanye, bizatangirira mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Ugushyingo 2024 ku kibuga cya Nengo. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Sauti Sol itegerejwe i Kigali

Igitaramo byari byitezwe ko kizahuriza i Kigali abahoze mu itsinda rya Sauti Sol cyajemo impinduka kuko aho kugira ngo kibe ku wa 18 Ukwakira 2024, cyimuriwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024.

Iki gitaramo cyiswe ’Sol Fest Kigali Pre Party’ kizabanziriza icyiswe Sol Fest kizabera i Nairobi muri Kenya kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2024.

Byemejwe ko Sol Fest Kigali Pre Party izitabirwa na Savara Mudigi, Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Fancy Fingers bahoze muri Sauti Sol.

Iki gitaramo kandi kizagaragaramo abahanzi nka Mike Kayihura na Ariel Wayz, mu gihe abavanga imiziki bo barimo DJ Sonia na DJ June.

Abakunzi b’umuziki wa ‘Live’ bagiye kuryoherwa na ‘Battle of the Bands’

Nyuma y’imyaka itanu ritaba, irushanwa rya ‘Battle of the Bands’ ritegurwa na Kigali Marriott Hotel rigiye kongera kuba ku nshuro ya gatatu ndetse bands 10 zigomba guhatana zamaze gutangazwa.

Iri rushanwa rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda ryaherukaga kuba mu 2019, rigiye kongera kuba nyuma y’igihe kinini bigizwemo uruhare na Kigali Marriott Hotel, Royal FM, RG Consult ndetse n’ikinyobwa cya ‘Amstel’ cyengwa na BRALIRWA ndetse kizaba ari cyo muterankunga w’imena.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024 ni bwo aya marushanwa azatangira. Amatsinda azahatana ku ikubitiro agizwe na The Unique Band, Ishema Band, Jaclight Band, Artistars Band ndetse na Groove Galaxy.

Ku wa 7 Ukuboza 2024 hazahatana amatsinda arimo BIK Boys, Umuriri Band, The Conquerors Band, PACO XL Band ndetse na Afrojazz. Kwinjira muri aya marushanwa bizaba ari ubuntu. Ibi bitaramo bizajya bibera ku Iriba Bar & Terrace.

Ku wa 14 Ukuboza 2024, hazabaho icyiciro kibanziriza icya nyuma hagati y’aya matsinda uko ari 10; mu gihe ku wa 21 Ukuboza hazamenyekana ‘Bands’ eshatu zahize izindi.

True Promises igiye gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

True Promises Ministries igiye gukora igitaramo cyayo yise kimaze kumenyerwa cyane n’abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ariko gifite umwihariko utandukanye n’uw’ibindi yagiye ikora.

Iki gitaramo cya ‘True Worship Live Concert’ giteganyijwe ku wa 1 Ukuboza 2024. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, nyuma y’imyaka itanu aba baririmbyi badakora igitaramo cyagutse, cyane ko ibyinshi bakoraga byabaga ibyo mu buryo bwa ‘Live Recording’ bafatira indirimbo zabo amashusho.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Frw, 10.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Abazagurira amatike ku muryango, ku itike ya 5000 Rwf haziyongeraho 2000 Frw, mu gihe ku 10.000 Frw haziyongeraho 5 000 Frw. Kugura itike ni ugukanda *797*30#.

Eric Mucyo agiye gutaramira muri Kigali Marriott Hotel

Eric Mucyo uri mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu muziki w’u Rwanda, ategerejwe mu gitaramo azakorera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 1 Ukuboza 2024.

Muri iki gitaramo cyitwa ‘Grill& Vibes Brazilian Barbecue’ cyateguwe na Africa in Colors, Eric Mucyo azaba asusurutsa abakunzi b’umuziki bazasohokera muri Kigali Marriott Hotel. Uzacyitabira azaba asabwa kwishyura ibihumbi 25 Frw.

Lebza Thevillain wo muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira i Kigali

Lebza Thevillain, umu DJ w’izina rikomeye muri Afurika y’Epfo ategerejwe i Kigali, aho azasusurutsa abazasohokera muri Atelier du Vin ku wa 1 Ukuboza 2024.

Uyu musore azatangira gucurangira abazasahokera muri ‘Brunch’ izabera muri Atelier du Vin saa yine z’amanywa. Itike iri kugura ibihumbi 35 Frw ku bifuza gufata amafunguro n’ibinyobwa bidasembuye ndetse n’ibihumbi 55Frw ku bifuza kuzafata amafunguro n’ibyo kunywa bisembuye. Icyakora, ku bazagurira itike ku muryango, buri tike izaba yongereweho 5000 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .