00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashimwe na Perezida wa Guinée; Ibyo wamenya ku muganga wavuye Aline Gahongayire diabète

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 May 2025 saa 01:30
Yasuwe :

Mu minsi ishize, Aline Gahongayire yaratunguranye ahishura ko yari amaranye imyaka irenga 20 indwara ya diabète ariko yayivuwe na Dr. Nduwayo Léonard usanzwe uvura iyi ndwara mu Bufaransa.

Dr. Nduwayo Léonard uri mu bahanga mu kuvura indwara zirimo diabète, ni umusaza ubona ko agikomeye ariko kandi agahamya ko ari we Munyarwanda wagize amahirwe yo kujya kwiga kuvura iyi ndwara ku rwego ruhanitse, aho ahamya ko ari umwe mu bahanga mu gufasha abahuye na diabète.

Yatangiriye amasomo ye mu Rwanda ari na ho yatangiriye umwuga wo kuvura kugeza igihe yagiye kwiga mu Bufaransa, ahigira kuvura diabète.

Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Basketball, wakanyujijeho mu makipe atandukanye aho yakiniye Ikipe y’Igihugu mu 1988, yagiye i Burayi kwiga mu 1990, ibyo gukina abishyira ku ruhande kubera amasomo.

Avuka mu Karere ka Gicumbi ari naho yigiye amashuri abanza, akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto yo ku Rwesero mu gihe icyiciro gisoza ayisumbuye yakirangirije muri Collège Saint André i Nyamirambo.

Yinjiye mu mwuga w’ubuvuzi yahereye i Kigali ubwo yari arangije amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mU yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Yanabaye Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kacyiru (ahari Ibitaro bya Polisi).

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Nduwayo yavuze ko mu 1990 yatoranyijwe mu banyeshuri bahawe buruse yo kujya kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bufaransa, yiga ibijyanye na ‘Endocrinologie, Diabétologie et Nutrution’ mu gihe cy’imyaka ine.

Yahamije ko yarangije amasomo ari uwa mbere mu manota, ariko abura uko ataha kuko mu Rwanda hari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ahita ahabwa akazi ko kwigisha muri iyi kaminuza yizemo.

Mu Ukuboza 1994, Dr. Nduwayo yashatse gutaha mu Rwanda ariko ubuyobozi bwa Kaminuza bumubera ibamba, cyane ko butifuzaga kumurekura.

Uretse kumuzamura mu ntera, bwanamuhaye akandi kazi mu bitaro byari byegeranye na kaminuza mu rwego rwo gukomeza kumureshya ngo abe aretse gutaha.

Uko Dr. Nduwayo yatabaye Gahongayire wari ugiye gucibwa akaguru

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Aline Gahongayire yavuze ko yari amaze imyaka myinshi ahanganye no kwitera inshinge za ’insuline’, ndetse akomeza kubigira ibanga rikomeye ritazamenywa n’ubonetse wese.

Dr. Nduwayo yabwiye IGIHE ko yari asanzwe avura Se wa Aline Gahongayire uba i Burayi, akaba ari na we wamuhuje n’umukobwa we.

Ati “Aline Gahongayire ntabwo nari muzi, twahuye kuko navuraga Se na we wari urwaye diabète, nyuma yo kumufasha akoroherwa ameze neza, yaje kumva ko ngiye kujya mu Rwanda arambwira ati ‘mfite akana k’agakobwa kameze nabi ugomba kukavura’.”

Dr. Nduwayo yafashe icyemezo cyo kuvura Gahongayire ariko amukuye mu Rwanda kugira ngo abashe kumukurikiranira mu Bufaransa.

Nyuma yo kumuvura, yahise atangira kumuhugura ku buvuzi bw’iyi ndwara hifashishijwe ikoranabuhanga nubwo ritaragera mu Rwanda.

Dr. Nduwayo mu nzira zo kugeza ubuvuzi bugezweho mu Rwanda

Dr. Nduwayo abinyujije mu muryango yashinze witwa ‘Belle Vie’, yavuze ko amaze iminsi atangiye gusaba ibyangombwa bimwemerera kugeza mu Rwanda ibikoresho bifasha mu kuvura diabète hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Mu Rwanda ntabwo iri koranabuhanga rirahagera, ariko twatangiye gusaba ko batwemerera kuzana utu twuma, dutegereje ko Minisiteri na RBC batwemerera tukarizana.”

Yahishuye ko yari yaramaze kumvikana n’uwahoze ari Perezida wa Guinée Conakry mbere y’uko bahirika ubutegetsi, agiye kwimukirayo agafungurayo ivuriro ryari kujya rifasha abarwayi ba diabète hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Reka mbibire ibanga buriya, nari ngiye kwimukira muri Guinée iyo hataba guhirika ubutegetsi. Nari narahuye na Perezida waho twarumvikanye ko agiye kumfasha gufungura ivuriro nkajya gukorerayo.”

Icyakora ku rundi ruhande, Dr. Nduwayo ahamya ko nyuma yo guhura na Aline Gahongayire ubu yahinduye ibitekerezo, yifuza gukorera ubu buvuzi mu Rwanda mu gihe azaba amaze guhabwa ibyangombwa.

Inkuru bifitanye isano: Yari yiteguye gucibwa akaguru; Aline Gahongayire yahishuye uko yahanganye na ‘diabète’ amaranye imyaka 23

Dr. Nduwayo yifuza kugeza mu Rwanda ikoranabuhanga mu kuvura diabète ndetse yatangiye no kubisaba muri Minisiteri
Dr. Nduwayo yize ibijyanye no kuvura mu Bufaransa
Aline Gahongayire uretse kuba yaravuwe hifashishijwe ikoranabuhanga n'umwe mu banigishijwe kurivurisha ku buryo ashobora gufasha mu kuvura abandi
Abinyujije mu mushinga 'Belle vie' Dr. Nduwayo yatangiye gutekereza uko yageze i Kigali iri koranabuhanga mu kuvura diabète
Dr Nduwayo ari kumwe na Aline Gahongayire yavuye diabètes agatangira no kumwigisha kuyivura abandi hifashishijwe ikoranabuhanga
Utu ni tumwe mu dukoresho tw'ikoranabuhanga umuntu yifashisha aho guhora yijombagura inshinge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .