00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Bushali yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 January 2025 saa 01:09
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2025, Bushali aherekejwe n’inshuti n’abavandimwe be, basezeye bwa nyuma ku mubyeyi w’uyu muraperi uherutse kwitaba Imana, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Bushali watangiriye ku rusengero rwa ADEPR i Gikondo, aho inshuti n’abavandimwe bakoreye amasengesho mbere y’uko berekeza i Rusororo aho uyu mubyeyi ashyingurwa.

Dusabimana Marie Thérèse, umubyeyi wa Bushali wari ufite imyaka 67, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gatenga ku wa 14 Mutarama 2025, azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari ufite abana 12, yitabye Imana afite abuzukuru 12 nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Bushali abuze umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon”.

Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.

Ubwo umubiri w'umubyeyi wa Bushali wari ugejejwe ku rusengero rwa ADEPR i Gikondo
Umugore wa Bushali n'umwana wabo bitabiriye uyu muhango
Umukundwa Josue usanzwe ukorana bya hafi na Bushali ari mu bamutabaye
Ubwo umubiri w'umubyeyi wa Bushali wari ugejejwe mu rusengero
Umubyeyi wa Bushali yasezeweho bwa nyuma
Slum Drip watangiranye na Bushali muri KINYATRAP ni umwe mu bamutabaye
Bushali mu gahinda kenshi yari yitabiriye igikorwa cyo gusezera umubyeyi we
Mu rusengero, bafashe umunota umwe wo kwibuka uyu mubyeyi
Abana ba Bushali bari mu rusengero rwa ADEPR Gikondo mu gusezera nyirakuru
Inshuti n'abavandimwe batabaye Bushali

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .