Umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Bushali watangiriye ku rusengero rwa ADEPR i Gikondo, aho inshuti n’abavandimwe bakoreye amasengesho mbere y’uko berekeza i Rusororo aho uyu mubyeyi ashyingurwa.
Dusabimana Marie Thérèse, umubyeyi wa Bushali wari ufite imyaka 67, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gatenga ku wa 14 Mutarama 2025, azize uburwayi.
Uyu mubyeyi wari ufite abana 12, yitabye Imana afite abuzukuru 12 nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye umuryango mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Bushali abuze umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon”.
Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.











Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!