Yifashishije urukuta rwe rwa ‘X’, Alex Muhangi yagize ati “Ubu noneho nsobanukiwe impamvu abantu benshi banga Bebe Cool.”
Ni ubutumwa uyu mugabo ufite izina rikomeye mu myidagaduro ya Uganda yatanze nyuma y’uko uyu muhanzi ataririmbye muri ‘Comedy store’, ibitaramo bisanzwe bitegurwa na Alex Muhangi.
Ku rundi ruhande abakurikirana imyidagaduro yo muri Uganda, bahamya ko kutaririmba muri iki gitaramo kwa Bebe Cool, kwatewe no kuba uyu muhanzi yarashakaga ko bamwishyura amafaranga ye yose mbere yo kujya ku rubyiniro.
Nyuma yo kubona ko batari kumuha amafaranga ye yose, Bebe Cool yahisemo kuva ahabereye igitaramo yisubirira mu rugo ataririmbye.
Comedy Store ni ibitaramo by’urwenya byatangijwe na Alex Muhangi ariko muri iyi minsi bimaze kugira izina rikomeye nyuma y’uko bitangiye guhuza urwenya n’umuziki cyane ko bitumira abanyarwenya n’abahanzi batandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!