The Ben na Diamond bakoranye indirimbo “Why” yabubakiye ubucuti bukomeye, bagiye kongera guhurira mu gitaramo byitezwe ko kibera i Ntungamo muri Uganda kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025.
Ubwo bahuriraga kuri hoteli, aba bahanzi wabonaga ko bafitanye urukumbuzi babanje kuramukanya, baganira umwanya muto mbere y’uko basohoka ngo bafate imodoka zabajyanye ku kibuga cy’indege.
Mu byo baganiriye, Diamond yumvikanye abwira The Ben ko yabonye igitaramo cye i Kampala ukuntu cyari cyiza, ati “Nabonye igitaramo cyawe, byari ibisazi, abakobwa!”
The Ben na we mu kumusubiza yakomeje kumubwira ko yakoze uko ashoboye, ati “Nakoze ibintu byanjye!”
Diamond wabonaga ko akumbuye The Ben bikomeye, yamusabye ko yakwinjira mu modoka ye bakagenda baganira, abari babaherekeje na bo bafata izindi.
Iki gitaramo cyahujwe n’isiganwa ku maguru ryiswe ‘The Coffee Marathon’ cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira abagore bo mu cyaro bahinga ikawa mu rwego rwo kwikura mu bukene.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 30UGX ku bashaka kubanza gukina Marathon cyangwa ibihumbi 10UGX ku bashaka kwihera ijisho abahanzi gusa.
The Ben yitabiriye iki gitaramo nyuma y’icyo yakoreye muri Kampala Serena Hotel aho yataramiye abarenga 1500 afatanyije n’abandi bahanzi barimo Element Eleeeh, Kevin Kade, Ray G, Rema Namakulah n’abandi benshi.
The Ben na Diamond baherukaga guhurira ku rubyiniro muri Kanama 2023 ubwo bombi bataramiraga abari bitabiriye ibirori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!