00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘St Valentin’ yahumuye: Dore aho ushobora gusohokera n’umukunzi wawe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 February 2025 saa 02:22
Yasuwe :

Tariki 14 Gashyantare buri mwaka, hirya no hino abakundana baba babukereye kuko uyu munsi wabahariwe by’umwihariko, bikaba igihe cyiza cyo guhamya urukundo rwabo, abandi bakaboneraho kuruvugurura.

Uko uyu munsi wegereza niko benshi mu bategura ibirori bakora iyo bwabaga ngo bategure ibishobora kureshya abakundana basohokere aho biri bubere.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku hateguwe ibirori bitandukanye byafasha abakundana bifuza kuzasohokana bishimira urukundo rwabo.

The Ben azaba asusurutsa abakundana muri Canada

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben ategerejwe muri Canada aho azataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025.

Iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibyo azakorera muri iki gihugu bizenguruka mu mijyi itandukanye kuko ku wa 15 Gashyantare 2025 azaba ataramira muri Ottawa, mbere yo kubisoreza mu mijyi nka Toronto na Edmonton ku wa 21-22 Gashyantare 2025.

The Ben azaba asusurutsa abakunzi be muri Canada

Chriss Eazy azataramira i Kampala

Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, mu gihe abandi bazaba bizihiza umunsi w’abakundana, we azaba ari i Kampala ataramira abakunzi b’umuziki we bazaba basohokeye muri ‘Nomad Bar & Grill’.

Uyu muhanzi azaba ataramira i Kampala anapakira ibikapu bye kuko azaba ategerejwe i Burayi muri Suède mu gitaramo azahuriramo na Spice Diana ku wa 8 Werurwe 2025.

Chriss Eazy agiye gususurutsa abakunzi be i Kampala

Kidum azaba ataramira i Kigali

Ku munsi wahariwe abakundanye, Kidum yatumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Amore valentine’s Gala’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025.

Uretse Kidum watumiwe muri iki gitaramo, byitezwe ko kizanaririmbamo abandi bahanzi nka Ruti Joel na Alyn Sano mu gihe kizacurangamo DJ Sonia na DJ Marnaud.

Kidum,Ruti Joel na Alyn Sano bazasusurutsa abakunzi babo i Kigali

Abakunzi b’ibitaramo by’urwenya batekerejweho

Abakunzi b’ibitaramo by’urwenya na bo batekerejweho ku wa 14 Gashyantare 2025 kuko bateguriwe igitaramo kizahuriramo abanyarwenya batandukanye ba hano mu Rwanda kizabera muri Hilltop Hotel i Remera.

Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abarimo Rusine, Babu Joe, Joshua, Prince wamamaye nka ‘Uzagende kuri moto’ na George.

Abakunzi b'urwenya na bo batekerejweho

‘Weekend’ y’urukundo i Karongi

Abakunda gutembera, umunsi w’abakundanye ni umwanya mwiza wo gutemberana n’abakunzi babo i Karongi cyane ko bateguriwe ibirori bizabera muri ‘Château Le Marara’.

Uretse kuba abazahasohokera bazahabwa umwanya wo gutemberezwa iyi nyubako itangarirwa na benshi ndetse bakayiraramo, hifashishijwe ubwato bugezweho, bazanatemberezwa mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa na ‘Weekend’ bise iy’urukundo.

Abakunda gutemberana n'abakunzi babo bazaba berekeje i Karongi
Umunsi wa mbere i Karongi
Umunsi wa kabiri wahariwe kujya kwihera ijisho ibyiza nyaburanga by'i Karongi

Abakunzi b’igisope na bo bashyizwe igorora

Abakundana basanzwe bikundira umuziki uzwi nk’igisope nabo batekerejweho. Aba bateguriwe umugoroba uzabera ahitwa Lexury Garden iherereye mu Murenge wa Kigali ahazwi nka Norvège. Uretse gususurutswa na ‘Bands’, bazagira n’umwanya wo gusangira no gusabana.

Abakunzi b'igisope na bo batekerejweho ku munsi w'abakundanye

Abakunzi b’umuziki wo hambere bateguriwe ibirori

Abakunzi b’umuziki wo hambere na bo batekerejweho mu birori byo kwizihiza umunsi w’abakundanye ‘St Valentin’ kuko ku wa 14 Gashyantare 2025 bateguriwe igitaramo bazacurangirwamo nyinshi muri izi ndirimbo.

‘Oldies valentines’ ni igitaramo kizabera ahitwa ‘Grazia Hotel’ kizarangwa n’umuziki uzavangwa n’abahanga muri uyu mwuga ‘aba DJs’ na band izaba icurangira abazitabira iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo bakunze mu buryo bwa Live.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .