Shaffy yifashishije umunyamideli w’umu- métisse mu mashusho ya ‘Sukuma’ yakunzwe cyane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Kalisa Uzabumwana Sharif umaze kwamamara nka Shaffy mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ikunzwe na benshi yise ‘Sukuma’ yifashishijemo umunyamideli ufite inkomoko ku babyeyi bo muri Jamaica na Mexique ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi w’imyaka 21, ni umwe mu bafite igikundiro muri iki gihe kubera indirimbo zikora ku ndiba y’imitima y’abashenjaguwe n’urukundo.

Mu ndirimbo ebyiri amaze gukora zirimo iyitwa ‘Akabanga’ yahereyeho ndetse na ‘Sukuma’ yaherukaga gusohora nta n’imwe itarakunzwe ku rwego rwo hejuru n’abakunda ibihangano by’urukundo.

Shaffy yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yagize igitekerezo cyayo, ivuye ku byo yagiye anyuramo mu rukundo.

Ati “Sukuma ni inkuru nanditse ivuye kuri njye, nkaba nari ndi gusaba urukundo umukobwa nakundaga. Abanyarwanda muri rusange uburyo banshyigikiramo birashimishije cyane! Sukuma bayakiriye neza bananshyigikira cyane. Ndabashimira.”

Avuga ko gukoresha uyu munyamideli wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye witwa ‘Jasmin Isamara’ byaturutse ku bandi bamumubwiyeho akumva ahuye n’uwo yashakaga gukoresha ndetse akaba yari ari aho bateganyaga gukorera amashusho y’indirimbo. Avuga ko bamenyanye biturutse kuri Instagram.

Shaffy ngo urukundo yeretswe n’Abanyarwanda rwaramurenze ku buryo atabona uko abisobanura.

Ati “Nyuma y’indirimbo ebyiri gusa uko Abanyarwanda banyakiriye byarandenze. Ni ibintu narinzi ko bizamfata igihe bitewe n’uko ntabaye mu Rwanda cyane kandi nkaba nari mushya muri muzika no mu maso yabo.”

Uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze indirimbo enye icya rimwe mu minsi iri imbere.

Shaffy aherutse gusinya muri Rockhill Music ya The Ben. Yavukiye mu Mujyi wa Kigali aranahakurira aba ahitwa mu Nyakabanda kugeza afite imyaka icyenda.

Yize mu Rwanda amashuri y’incuke, umwaka wa mbere n’uwa kabiri by’amashuri abanza ayiga ku Kabusunzu, nyuma ababyeyi be bimukira muri Uganda aba ariho akomereza mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

Shaffy n’umuryango we baba mu Mujyi wa Nashville ariho naho yiga muri Kaminuza mu Ishami ryo kumenyekanisha ibicuruzwa.

Shaffy, iyi ndirimbo ye nshya mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yakozwe na Producer Lick Lick.

Jasmin Isamara asanzwe akora ibikorwa byo kumurika imideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Shaffy ni umwe mu bahanzi bazamukanye ingoga mu muziki Nyarwanda
Shaffy yakinnye urukundo na Jasmin Isamara mu mashusho ya 'Sukuma'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .