00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yashyigikiye abarimo Tom Close bateguye igitaramo cyo ‘guca agasuzuguro ka Tems’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 February 2025 saa 03:46
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yemeje ko nka Minisiteri bamenye igitaramo cyateguwe na Tom Close, agamije guca icyo yise agasuzuguro ka Tems, ndetse ahamya ko biyemeje kugishyigikira.

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa X.

Ati “Rubyiruko ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye, tuzafatanya.”

Uretse gufatanya na Tom Close, Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko korohera abahanzi b’abanyamahanga baguye mu mutego wo kumva ibihuha k’u Rwanda.

Ati “Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha ku bibazo by’intambara imaze iminsi mu Karere, mu gukomeza gutegura iki gitaramo mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga. Abenshi nta makuru bafite ntitubahutaze, dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu.”

Mu kiganiro kigufi na Tom Close, yavuze ko mu byukuri nubwo iki gitaramo acyitirirwa nk’uwagize igitekerezo ariko ari icy’abahanzi bose kuko kugeza aka kanya hamaze kuboneka umubare mwiza w’abahanzi biyemeje kwifatanya nawe.

Tom Close yavuze ko ibiganiro bimeze neza ku mpande zombi ariko hagikomeje inyigo yo kureba uko iki gitaramo cyazagenda neza.

Byitezwe ko iki gitaramo cyazabera muri BK Arena ku wa 22 Werurwe 2025, itariki yari yatumiweho Tems wo muri Nigeria, ariko bikarangira ahagaritse iki gitaramo.

Minisitiri Utumatwishima yemeje ubufatanye ‘mu gitaramo cyo guca agasuzuguro’ ka Tems

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .