Mico The Best agiye kugirana ikiganiro n’Umuyobozi ushinzwe kurwanya Igituntu muri OMS

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kamena 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat, Mico The Best uherutse kwinjira mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y’Igituntu mu Rwanda agiye kugirana ibiganiro n’Umuyobozi ushinzwe kuyirwanya mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Lucica Ditiu.

Ibi biganiro bije nyuma y’aho Mico The Best muri Mutarama 2020 yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y’Igituntu.

Ikiganiro Mico The Best azagirana na Dr Lucica Ditiu ushinzwe kurwanya igituntu muri OMS kizaba kigamije kurebera hamwe uko Igituntu cyifashe muri ibi bihe bya COVID-19.

Mico azagirana ibiganiro n’uyu muyobozi nk’uwafashe iya mbere mu kurwanya Igituntu mu Rwanda, wanamaze kwemerwa ku rwego rw’igihugu.

Ibi biganiro bitegerejwe ku wa 11 Kamena 2020 saa kumi z’umugoroba mu Rwanda no mu Busuwisi bikazanyuzwa ku rukuta rwa Facebook rwa “Stop TB”.

Ibi biganiro bije nyuma yuko Mico The Best asubitse ibikorwa yari yateganyije byo kurwanya Igituntu binyuze mu bitaramo yagombaga gukora bizenguruka igihugu.

Mico The Best yahagaritse ibi bitaramo nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ndetse hatangiye no gukazwa ingamba zo kucyirinda.

Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music ihagarariye inyungu za Mico The Best yavuze ko nyuma y’uko iki cyorezo kizaba kigenjeje make bazasubukura ibi bitaramo byo guhangana n’Igituntu.

Muri Mutarama 2020, Mico The Best yamuritse umushinga w'ubukangurambaga bwo kurwanya Igituntu
Mico The Best agiye kugirana ibiganiro n'Umuyobozi ushinzwe kurwanya Igituntu muri OMS, Dr Lucica Ditiu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .