Marina na Queen Cha bahuriye mu ndirimbo “Do me” ivuga ku buryohe bw’urukundo rw’inkumi n’umusaza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Inganzo iganisha ku rukundo ruganisha mu gitanda iraganje! Abahanzi bamwe barayiyobotse ariko ihabwa umurongo ujimije utuma nyirayo ayisobanura uko abishatse bitewe n’ubushake bwe.

Urukundo rumaze guhimbwaho indirimbo nyinshi ndetse bitewe n’uburyo ari rugari, imyaka ibihumbi ishize rwandikwaho indirimbo n’imivugo, ariko nta we uravuga ibyarwo ngo abirangize.

Kera umusore cyangwa umukobwa wasambanye (ubu byabaye waryamanye) n’umukobwa bakundana, iyo inkuru ye yajyaga hanze byabaga ari agahomamunwa kimwe no kuvuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

Ubu byabaye ibisanzwe, niyo ntero n’inyikirizo, ziracurangwa abafana bakazibyina bugacya. Uhanze mu butumwa butajyanye n’ibyo, arebye nabi aratera akiyikiriza.

Indirimbo nshya “Do me” ya Marina na Queen Cha bose babarizwa muri kompanyi ifasha abahanzi ya The Mane, nayo yumvikanamo amagambo yubakiye ku nkuru y’umukobwa ushimagiza urukundo umukunzi we ushaje aba amuha.

Ni ubwa mbere aba bahanzikazi bahuriye mu ndirimbo nyuma y’imyaka itari mike bamaranye babana mu nzu imwe ibafasha mu by’umuziki.

“Do me” yumvikanamo amagambo y’umukobwa usaba abantu kumureka agakundana n’umusaza abumvisha ibyiza bye.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo aba bakobwa bagira bati ”Have geza aho mureke umundekere, ni umusaza wanjye ntacyo ibyo simbyitayeho ni we wanyemeje ubanza narasaze. Nanjye ubwanjye njya nseka vieux (Umusaza) wanjye ntanyima, uburambe mu kazi njye sinzi icyo namuha ni we ungeza mu bicu azi ibyo nifuza.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Marina na Queen Cha bumvikana bagaragaza uyu mukobwa nk’ushoboye mu buriri kurenza uko benshi bababonana babifata.

Igira iti ” […Akora akazi kose kandi neza mbega umuntu mwiza azagumana nanjye n’ibyo mudakeka niwe wenyine ubizi …]”

Bongeraho bati ”Ni umusaza wanjye ntacyo ibyo simbyitayeho, njya numva bamupinga ngo uyu musaza nta gatege, nibamundekere niwe uzi neza indangamuntu yanjye[…]”

Muri iyi ndirimbo hari aho Marina avuga ko uwo musaza we afite ’uburambe mu kazi’ ku buryo atabona icyo ’amuha’.

Iyi ndirimbo yakozwe na Madebeats yasohotse mu buryo bw’amajwi.

Gahunzire Arstide ureberera inyungu za The Mane yabwiye IGIHE ko bifuzaga ko isohokana n’amashusho ariko birangira bidakunze kuko igihe cyo kuyafata cyahuriranye na gahunda zo kwirinda Coronavirus.

Ibihe bya #GumaMuRugo nibirangira nibwo hazarebwa uko hafatwa amashusho y’iyi ndirimbo ’’Do me’’.

Iyi ndirimbo ni iya mbere Marina na Queen Cha bakoranye bombi kuva bahurira muri The Mane, usibye izo bahuriragamo n’abandi bahanzi babanaga muri iyi kompanyi.

Umva iyi ndirimbo nshya ya Marina na Queen Cha

Marina na Queen Cha bari kumwe n'umuyobozi wa The Mane Bad Rama
Marina na Queen Cha bari kumwe na Gahunzire Arstide ureberera inyungu za The Mane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .