Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi nka Nel Ngabo na Platini batanze ibyishimo ku bari bacyitabiriye bari biganjemo abasohokanye n’abakunzi babo.
Nel Ngabo ni we wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo, aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.
Ubwo yari ageze ku yitwa ‘Molomita’, Kenny Sol bayikoranye nawe wari wasohokeye muri aka kabari yatunguye Nel Ngabo, amusanga ku rubyiniro barayiririmbana abantu barushaho kwishima.
Nyuma ya Nel Ngabo, Platini nawe yageze ku rubyiniro, icyakora bitewe n’uko uyu muhanzi adafite indirimbo nyinshi zivuga ibyiza by’urukundo yabasabye kumufasha kuririmbana nawe izo bishimira.
Platini wataramiye abakunzi b’umuziki we nyinshi mu ndirimbo ze, yananyuzagamo akaririmba n’izo yakoze mu myaka yo ha mbere akibarizwa mu itsinda rya Dream Boys.
Umuyobozi wa Kina Music, itegura ibi bitaramo binyuze muri Kina Events, Ishimwe Clement yabwiye IGIHE ko nyuma y’iki gitaramo bagiye kwicara bagasuzuma uko cyagenze ari nabyo bibaha isura y’uko bakwiye kubikomeza.
Ku rundi ruhande, Ishimwe yari aherutse guhamya ko ibi bitaramo bizajya biba buri kwezi.












Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!