Indirimbo 10 z’icyamamare Kenny Rogers zakunzwe bihebuje n’abakunzi b’umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Icyamamare mu njyana ya Country ku Isi, Kenny Rogers, wakunzwe mu ndirimbo nka ‘The Gambler’, ‘Lady’ n’izindi mu minsi ishize yitabye Imana ku myaka 81 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwa Kenny Rogers yamenyekanye ku wa 21 Werurwe 2020. Uyu muhanzi yaguye mu rugo rwe nkuko umuryango we wabitangaje; yapfuye nk’umunyamahoro azize uburwayi bwari butunguranye ari kumwe n’umuryango we.

Mu 2015 yari yabwiye NBC ko ku myaka 50 yari amaze mu muziki, yifuza kuwusezeraho agashyira imbere kumarana igihe n’umuryango we.

Kenny Rogers yabonye izuba ku wa 21 Nzeri 1938, avuka yitwa Kenneth Ray Rogers. Yavukiye mu Mujyi wa Houston mui Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, producer na rwiyemezamirimo. Urugendo rw’umuziki we yarutangiye mu 1957 ageza mu 2017. Yari afite ijwi ry’umwihariko mu njyana ya Country ndetse yari azi gucuranga cyane gitari.

Kenny Rogers yashakanye n’abagore batanu, yasize abana batanu. Ku wa 15 Gicurasi 1958 yashakanye na Janice Gordon bahana gatanya muri Mata 1960. Nyuma mu Ukwakira 1960 yashatse undi mugore batandukanye mu 1963. Mu 1964 yongeye gushaka umugore we batandukana mu 1976 amusigiye umwana.

Ku wa 1 Ukwakira 1977 Rogers yashakanye na Marianne Gordon batandukana mu 1993 babyaranye umwana umwe. Umugore wa Gatanu bakoze ubukwe ku wa 1 Kamena 1997 babyaranye abana babiri.

Uyu mugabo yagize izina rikomeye mu njyana ya Country abicyesha indirimbo ze nka ‘Islands in the Stream’, ‘Lucille’, ‘She Believes in me’, ‘Through the years’ n’izindi.

Mu bihe bitandukanye yahuje imbaraga n’umunyabigwi mu muziki Dolly Parton bakorana indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Love is Strange’, ‘Real Love’, ‘You Can’t Make Old Friends’ n’izindi.

zimwe mu ndirimbo icumi za Kenny Rogers zakunzwe bikomeye mu zo yahanze

10. Twenty Years Ago

9. Buy Me a Rose

8. Daytime Friends

7. She Believes in Me

6. Sweet Music Man

5. Islands in the Stream

4. Coward of the County

3. Lucille

2. Lady

1. The Gambler


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .