00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyasojwe n’intugunda, Tuff Gang itaha itaririmbye; UKO CYAGENZE (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Eric Tony Ukurikiyimfura, Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2025 saa 01:40
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyongeye kuzamo kidobya ndetse Itsinda rya Tuff Gang ryari ritegerejwe na benshi kirangira ritabashije kuririmba.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, nyuma y’icyari cyateguwe ku wa 27 Ukuboza 2024, kikaza guhagarikwa kitabaye kubera imvura nyinshi yaguye.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abaraperi barimo Sky 2, K8 Kavuyo, Diplomate, Riderman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap na Logan Joe.

Ni mu gihe P Fla, Green P na Fireman; bagize itsinda rya Tuff Gang, bo batabashije kuririmba kubera ikibazo cy’amasaha yo gufunga yageze batarajya ku rubyiniro.

Aba baraperi batashye bakubita agatoki ku kandi mu gihe n’abari bitabiriye batashye umujinya ari wose, ndetse bamwe bavuga ko bakwiriye gusubizwa ayabo nyuma yo gutenguhwa ubugira kabiri.

Nubwo byagenze gutyo ariko, ni cyo gitaramo cya Hip Hop gusa cyongeye kwerekana ko ari injyana ikunzwe mu biragano bitandukanye.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Tuff Gang yanyuze ku rubyiniro nk’abagenzi…

Nyuma y’aho igitaramo cyo ku wa 27 Ukuboza 2024 cyahagaritswe kubera imvura, byarangiye itsinda rya Tuff Gangz ritaririmbye no muri iki cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025.

Fireman yaje ku rubyiniro saa Saba n’iminota 14, abwira abitabiriye ko kubera ikibazo cy’amasaha batari buririmbe.

Ati “Mutwihanganire, kubera ikibazo cy’amasaha ntabwo turi buririmbe. Tuzongera kubajurira twe twenyine.”

Fireman yageze ku rubyiniro avuga ko amasaha yagiye, bityo Tuff Gang itaririmba
Green P na we yari yiteguye
P Fla yari yageze ku rubyiniro yiteguye kuririmba
Abitabiriye igitaramo ntibanyuzwe n'uko cyarangiye

01:05: Riderman yaririmbye iminota irindwi, yongera kwerekwa urukundo

Umuraperi Gatsinzi Emery uri mu bamaze igihe kinini bakora umuziki kandi bakunzwe, yinjiye ku rubyiniro.

Yinjiriye mu ndirimbo yise “Ikinyarwanda” imaze imyaka itandatu igiye hanze.

Nk’ibisanzwe, Riderman yagiye ku rubyiniro ari hamwe na Karigombe bakunze kuririmbana buri gihe mu bitaramo byose yitabira. Yaririmbye mu buryo bwa “Full Live”.

Yakurikijeho “Holo”, ahita ava ku rubyiniro.

Kuri buri ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye, yeretswe urukundo rwinshi ndetse nubwo yaririmbye mu rukerera, abantu bajyanaga na we umurongo ku wundi.

00:58: Ish Kevin yamaze iminota itandatu ku rubyiniro

Ish Kevin uri mu baraperi bo mu kiragano gishya, yiyeretse abakunzi b’injyana ya Hip Hop.

Uyu musore yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo yise “Amakosi” iri mu ze zakunzwe cyane.

Yahise yanzika n’indirimbo zirimo “No Cap” na “Iki?”, asoza ashimira abakunzi ba Hip Hop bitabiriye iki gitaramo ndetse na MA Africa yateguye igitaramo.

00:50: Jay C yongeye kwigaragaza nyuma y’igihe kirekire

Uyu muhanzi yinjiriye ku ndirimbo yise “Am Back” yahuriyemo na Bruce Melodie. Na we yaririmbye mu buryo bwa ‘Full Live”.

Jay C wari umaze igihe kirekire atagaragara mu muziki yaba mu gukora indirimbo no mu bitaramo, yagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura.

Yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Isugi” yahuriyemo na Bulldogg, ndetse ni yo yasorejeho, ahita ava ku rubyiniro.

00:38: K8 Kavuyo bakunze kwita ‘Aka Munani’ yinjiye ku rubyiniro

Uyu muhanzi yongewe muri iki gitaramo habura iminsi itatu ngo kibe. Yinjiriye mu ndirimbo zirimo “Wane” yahuriyemo na Afrique. Ati “Amazina yanjye nitwa K8 A.K.A Kavuyo.”

Yahise akomereza ku zindi ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byahise ahereye ku yitwa “Afande”, “Alhamdulilah” yishimiwe cyane, “Ndaguprefera”, “Hood Inyumve” n’izindi zitandukanye.

Kavuyo yaririmbye mu buryo bwa ‘Playback’. Bitandukanye n’uko byagenze mu gitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, ntabwo yongeye kwibagirwa zimwe mu ndirimbo ze.

Ajya kuva ku rubyiniro, yashimiye abashyigikira Hip Hop bose, ati “Ba nyakubahwa ndagira ngo mbashimire ku cyubahiro mwahaye Hip Hop. Ndashaka kandi gushimira abahanzi dufatanyije gukora Hip Hop.”

00:20: Danny Nanone yagaragaje itandukaniro

Danny Nanone uri mu baraperi bamaze igihe bakora umuziki, by’umwihariko akaba yarize umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yinjiye ku rubyiniro saa Sita z’ijoro zirenzeho iminota 20.

Uwavangaga imiziki yabanje gucuranga amajwi y’umwana wumvikana muri filime ya ‘Squid Game’, abantu bamwe baraseka.

Uyu muhanzi na we yinjiye ku rubyiniro aririmba mu buryo bwa ‘Full Live’. Danny yinjiye yambaye imyambaro isa nk’iy’imfungwa, aririmba indirimbo yise “Iminsi Myinshi’’ yashyize hanze mu 2023 nyuma yo gufungurwa.

Ku rubyiniro yaherekejwe n’ababyinnyi bari bambaye nka we. Yahaye umwanya aba babyinnyi be bari barangajwe imbere na Divine Uwa biyereka abari bitabiriye iki gitaramo.

Yaririmbye izindi ndirimbo ze zirimo “Ndarapa”, “Soldier” yaririmbye yambaye impuzankano ya gisikare we n’ababyinnyi be, n’izindi zitandukanye.

Yagezemo hagati agira ati “Ndashaka kubashimira, kuba mwaje gushyigikira Hip Hop.”

Yagiye kuririmba indirimbo zirimo iyo yise “Comfirm’’, agaragaza ko ari umuraperi utanga umusanzu mu zindi njyana.

Danny Nanone yasoreje ku ndirimbo yise “Ikirori”, avuga ko n’abandi baraperi bari inyuma bakeneye guhabwa umwanya.

Ati “Umwanya ntabwo wari mwinshi cyane, ndabashimira kandi ndabakunda.”

Danny Nanone yagiye ku rubyiniro yambaye nk'infungwa ndetse aziritse iminyururu ku maboko
Ababyinnyi ba Danny Nanone bari bambaye nka we

Abahanzi bamwe baririmbye mu buryo bwa ‘Playback’...

Urebye ku rubyiniro, wabonaga ko hari abahanzi bamwe bagomba kuririmba ‘Live’, ariko abenshi bahanyuze bagiye baririmba mu buryo bwa ‘Playback’.

Uhereye kuri Fally P, Sky 2 na Logan Joe; abahanzi batandukanye baririmbye mu buryo bwa “Playback”. Gusa hari abandi biganjemo abakuru baririmbye mu buryo bwa “Live”.

 Icyumba cya Rap cyambukiranyije umunsi

Mu gihe iki gitaramo cyagombaga gutangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ahagana saa Moya n’Igice ni bwo umushyushyarugamba wa mbere, Taikun Ndahiro, yageze ku rubyiniro.

Kuva icyo gihe, abaraperi bakizamuka bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo, mu gihe abari ku rutonde rw’abaririmba mu "Cyumba cya Rap" batangiye kugera ku rubyiniro hafi saa Tatu z’ijoro.

Saa Sita z’ijoro zageze hamaze kuririmba Logan Joe, Zeo Trap, Diplomate, B-Threy na Bushali gusa mu bahanzi 13 bateganyijwe.

23:58: Bushali yasanze B-Threy ku rubyiniro…

B-Threy yakiriye mugenzi we Bushali bamenyekaniye mu gihe kimwe ubwo babarizwaga muri Green Ferry Music yabafashaga. Aba bahanzi baririmbanye indirimbo bise “Kinyatrap’’.

Ubwo Bushali yasesekaraga ku rubyiniro, abantu bamukomeye amashyi, bagaragaza ko bishimiye kumubona muri iki gitaramo.

Aba bahanzi bongeye kwerekana ko bari mu gisekuru gishya cya Hip Hop cyazanye impinduka.

Bahise bahamagara mugenzi wabo Slum Drip, na we bakoranye cyane muri Green Ferry Music. Bushali ati “Gatonyanga mwamubonye?”

Bahise baririmbana indirimbo “Nituebue” bahuriyemo, yatumye amazina yabo akomera cyane. Ni indirimbo yagiye hanze mu 2018, yakunzwe cyane n’abatari bake ndetse ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 900.

Bayiririmbanye n’abitabiriye iki gitaramo, ndetse bizihiwe cyane.

Basoje kuririmbana, Bushali yahise aririmba izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Kinyatrap”, “Ku Gasima”, “Niyibizi”, “Kurura’’ yahuriyemo na Juno Kizigenza n’izindi zitandukanye.

Yahise yakira ku rubyiniro Diez Dola uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe. Uyu musore waje ku rubyiniro ahetse igikapu, yahise aririmba indirimbo yise “Zangalewa” igezweho muri iyi minsi, ariko ntiyatinzeku rubyiniro kubera amasaha.

Bushali yagiye ku rubyiniro ahasanga B-Threy
Bushali yongeye kuririmbana na B-Threy ku rubyiniro

23:27: Umuraperi B-Threy ageze ku rubyiniro

Uyu musore w’i Nyamirambo yinjiye aririmba ibihangano bye bitandukanye ubona ajyana n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Yinjiriye mu ndirimbo yise “B Bagufata Nabi” yahuriyemo na Dizo Last, imaze amezi atanu igiye hanze.

Uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bwa “Full Live’’. Ashimira cyane abakunzi ba Hip Hop banambye kuri iyi njyana, na n’uyu munsi ikaba ikiri mu zikunzwe mu Rwanda.

B-Threy yahise akomereza ku ndirimbo zirimo “Amabanga”, agezemo hagati ati “Ndashaka ko mumpera amashyi Kinyatrap njyewe ntarimo.”

B-Threy yakoze ibishoboka byose ngo ashimishe abafana be bitabiriye Icyumba cya Rap

Abahanzi batandukanye bashyigikiye injyana ya Hip Hop

Abahanzi batandukanye n’abandi bantu bazwi mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo cya Hip Hop. Muri abo harimo umuhanzi Kevin Kade, The Ben, Alex Muyoboke wamamaye mu gufasha abahanzi batandukanye mu Rwanda, Umuraperi M-Izzo wamamaye mu bihe byo hambere n’abandi.

Urebye aba bahanzi n’abandi bitabiriye bazwi, bose bagaragazaga akanyamuneza ku maso, cyane ko iki kiri mu bitaramo bike by’abaraperi gusa cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Anita Pendo yashimiye aba bose bitabiriye iki gitaramo, cyane cyane avuga imyato The Ben wagiye afasha abaraperi mu nyikirizo z’indirimbo zabo zitandukanye.

Ati “Mumfashe tumushimire cyane.”

M-Izzo na Kevin Kade bari mu bitabiriye iki gitaramo
Kevin Kade, The Ben na Alex Muyoboke
The Ben yashimiwe ko yagiye afasha abaraperi batandukanye mu nyikirizo z'indirimbo zabo

 Icyiciro cy’abahanzi bakuru kigezweho…

22:43: Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda biganjemo abakoze umuziki mu myaka isaga 10 ishize, batangiye kujya ku rubyiniro. Diplomate ni we wabimburiye abandi baraperi bamaze igihe kinini bakunzwe muri iyi njyana.

Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa ’semi-live’, yahereye ku ndirimbo yise “Indebakure” yakoranye n’umukobwa witwa Favor.

Yahise akurikizaho n’izindi ndirimbo ze zirimo “Fasasi wa Mbere”, “Umucakara w’ibihe” yakoranye na Young Junior, “Karibu Sana” yahuriyemo na The Ben, “Umwe Bavuze” yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Diplomate ku rubyiniro yashimiye abantu batandukanye bakomeje guteza imbere Hip Hop ndetse by’umwihariko ariko ashimira na Guverinoma y’u Rwanda ibungabunga neza umutekano w’Abanyarwanda.

Ati “Uru ni urugendo rugikomeje rwo guteza Hip Hop imbere. Nshimiye buri wese ururimo. Ndashimira na Leta y’u Rwanda ku bwo kubungabunga neza umutekano w’abaturarwanda.”

Mc Tino yashimiye umukobwa witwa Malayika ukomeje gushyikira abaraperi bakizamuka…

Muri iki gitaramo, MC Tino yagiye ashimira abantu batandukanye bakomeje kugira uruhare mu guteza imbere Hip Hop. Yahamagaye umukobwa witwa Malayika ushyigikira iyi njyana abinyujije mu gufasha abahanzi bakizamuka.

Uyu mukobwa abikora binyuze muri ‘Podcast’ yise “UpTrendtvshows”. Yabajijwe impamvu yahisemo gushyigikira iyi njyana avuga ko ari iya nyayo. Ati “Ni injyana irenze’’.

Mu gihe gito uyu mukobwa amaze akora ibi biganiro biteza imbere Hip Hop, yatumye bamwe bamenya umwe mu baraperi bakiri kuzamuka witwa Young Zaki n’abandi batandukanye, kandi avuga ko ari urugendo azakora kugeza igihe azaba agihumeka.

22:23: Mc Tino yakiriye Anita Pendo nk’undi mushyushyarugamba

MC Tino yavuze ko amaze igihe kinini akorana na Anita Pendo, ndetse atewe ishema no kongera kuba ari hamwe na we mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’.

Anita yinjiriye mu ndirimbo “Mans not Hot’’ ya Big Shaq uri mu bahanzi bakomeye mu Bwongereza bakora injyana ya Hip Hop.

DJ Ira yahise akomeza amufasha gushyushya abantu mu zindi ndirimbo zirimo “Not Like Us” ya Kendrick Lamar n’izindi zitandukanye.

Ati “Uyu ni umunsi wa Hip Hop. Mwakoze, amateka yandikwe. Mwakoze cyane gushyigikira Hip Hop, murabizi ko ari yo njyana ya mbere ku Isi.”

Yahise yakira Sonic Band yafashije abahanzi batandukanye bakomeye bagaragaye muri iki gitaramo, ibacurangira.

21:51: Zeo Trap yanyuze abari muri Camp Kigali

Uyu musore ugezweho mu rubyiruko, yinjiriye mu ndirimbo yise “Ibisimba Byaje”.

Yagaragarijwe urukundo ku rubyiniro, cyane ko ari bwo atangiye kugaragara mu bitaramo byinshi bikomeye mu Rwanda.

Zeo Trap yaje ku rubyiniro ari kumwe n’igikundi [Gang] bakunze kuba bari kumwe kizwi nka "Kavukire Gang" cyangwa "Kavu Music". Aba basore bamufashaga babyina ibihangano bye bitandukanye.

Zeo yishimiwe mu ndirimbo ze zirimo iyo yise “My Gee”, “Apana” yakoranye na QD iri mu zigezweho i Kigali n’izindi zitandukanye.

Zeo Trap yanyuze abitabiriye Icyumba cya Rap muri Camp Kigali

Ibendera rya Hip Hop ryazamuwe muri Camp Kigali!

Abantu benshi bari bateze iki gitaramo iminsi nyuma yaho cyari cyasubitswe mu Ukuboza umwaka ushize.

Bamwe ariko bakanabihuza n’uko muri Mutarama akenshi abantu bafite ibibazo kuko amafaranga menshi baba barayakoresheje mu minsi mikuru ndetse no kwishyurira abanyeshuri.

Nubwo bimeze gutyo ariko, iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ndetse biba ngombwa ko Camp Kigali hari igice kimwe cyongerwaho kugira ngo abantu batarame bisanzuye.

Iki gitaramo cyongeye guha ikuzo iyi njyana abenshi bakunze gushidikanyaho, akenshi biturutse ku gukemanga imyitwarire y’abayikora.

Cyabaye muri bimwe bizahora byibukwa mu mateka ya muzika Nyarwanda, ndetse cyihariye kuba cyahurije hamwe ibisekuru bitandukanye.

 Jay Polly yunamiwe

21: 22 Band Imena igizwe n’abize umuziki mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda [Rwanda School of Creative Arts and Music] yinjiye ku rubyiniro.

Aba bahanzi baririmbye ibihangano bitandukanye bya Tuff Gangz ariko byiganjemo ibya Jay Polly.

Bahereye ku ndirimbo zitandukanye zirimo “Akanyarirajisho” ya Jay Polly na “Amaganya” ya Tuff Gangz.

Iyi band yagezemo hagati umuraperi Ndekwe wari uri mu baririmbyi bayo, avuga ko Jay Polly yakabaye ahari ariko akaba agiye kumubera mu cyimbo.

Ati “Hari umusirikare [Jay Polly] wakabaye ari hano ariko ntabwo ubuzima bwamukundiye.”

Ndekwe yahise akomereza ku ndirimbo za Jay Polly zirimo “Oh My God”, “Ku Musenyi”, “Go With Me” yahuriyemo na Aime Bluestone, “Nyirizina”, “Deux Fois Deux” n’izindi.

Aba bahanzi baririmbye izi ndirimbo abantu bacana amatoroshi ya telefoni zabo, bagaragaza ko Jay Polly akiri mu mitima yabo nubwo agiye kumara imyaka irenga ine yitabye Imana.

Umuraperi Ndekwe yavuze ko agiye kuririmba mu cyimbo cya Jay Polly

Jay Polly aracyari mu mitima y’Abanyarwanda

Ubwo Logan Joe yavaga ku rubyiniro, Mc Tino yagarutse ku rubyiniro, hacurangwa indirimbo ya Jay Polly yitwa “Deux Fois Deux”.

Iyi ndirimbo yahagurukije benshi bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaza ko bishimiye kongera kuryoherwa n’indirimbo ye. Iyi ndirimbo yacuranzwe mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mugabo witabye Imana muri Nzeri 2021.

Mc Tino yongeye kugaragaza ko Hip Hop yakunze gutsikamirwa kera, ubu igihe cyayo kikaba kigeze ngo imenyekane, ati “Reka dukoze isoni abantu bapfobeje Hip Hop kuva kera. Noneho igitaramo cy’ubutaha tuzagikorera muri stade Amahoro, tubarekere Arena yabo.”

20:50 Logan Joe yinjiye ku rubyiniro

Uyu muhanzi yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we ndetese yerekwa urukundo rudasanzwe, cyane ko akundwa n’abiganjemo urubyiruko.

Akigera ku rubyiniro, Logan yagize ati “Mumeze mute? Ntimukonje turi mu gitaramo cya Hip Hop.”

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo “Bitinde”, “Ndi Good” yakoranye na B-Threy, “Tricky” , “Whatever” yakoranye na Kivumbi yishimiwe cyane muri iki gitaramo, “Kibonumwe” na “Ntiwamvamo” yakoranye na Kenny K-Shot.

Indirimbo ze hafi ya zose yaziririmbanaga n’abari bitabiriye igitaramo, bigaragara ko amaze kugwiza igikundiro ndetse n’indirimbo nyinshi ze zizwi na rubanda.

Yavuye ku rubyiniro abantu bari kuririmba izina rye bati “Logan, Logan…”

Logan Joe yishimwe ku rubyiniro

20:50 MC Tino yinjiye ku rubyiniro akorera mu ngata Taikun

Uyu mushyushyarugamba usanzwe ari umuhanzi, yinjiye asaba abantu kumwakirana urugwiro bazamura ibiganza.

Kasirye Martin wamamaye cyane nka MC Tino, muri Kamena 2024 yari yatangaje ko yamaze guhindura izina ry’ubuhanzi ubu akaba yitwa Tino Berbatov.

Ubwo yari ayoboye iki gitaramo, akinjira ku rubyiniro, DJ Ira wari uri kuvanga imiziki yashyizemo indirimbo zitandukanye ziganjemo iza ‘Old Skul’ zirimo “Still D.R.E.” ya Dr. Dre afatanyije na Snoop Dogg n’izindi zitandukanye.

Yahise avuga ko abantu kenshi bagiye bibeshya kuri Hip Hop, ati “Iyi njyana kuva kera bagiye bavuga ko ari iy’ibirara, ese koko muri byo? Mwikomere amashyi. Izindi njyana ziraryamye, babaha ‘stage’ nini bikabananira.”

MC Tino yakoreye mu ngata Taikun Ndahiro
DJ Ira ni we wavangaga imiziki ubwo MC Tino yari ageze ku rubyiniro

20:28 Umuraperi Sky 2 yahawe umwanya

Uyu muhanzi usanzwe uzwi mu biganiro kuri YouTube, yinjiye abaza abantu ati "Icara?" abandi bati "Wige". Iyi ni imvugo akunze gukoresha cyane yaba mu bihangano ndetse no mu biganiro.

Yakomeje ati “Abataje none ntabwo bazi ibyabaye, ariko habaye ibitangaza!”

Yahise akomereza ku bihangano bye bitandukanye. Kimwe na Fally P, na we ntabwo yeretswe urukundo rwinshi, cyane ko izina rye rizwi mu biganiro kuri YouTube kurusha mu muziki.

Na we byageze aho bimucanga ari ku rubyiniro ati “Ko mutishimye? mwaje mu kirori cyangwa mwaje mu kiriyo?”

Indirimbo ye yagerageje guhagurutsa bamwe ni iyo yise “Icara Wige’’ ndetse n’iyo yise “Rocket”. Ku rubyiniro yari aherekejwe na mugenzi we Kamaro bakunze kugendana.

Mbere yo kuva ku rubyiniro uyu mugabo yavuze ko umuntu umwe yamubaza ikibazo, abazwa niba agira umugore cyangwa niba abikora ari ‘prank’ [agatwiko], ahita ahamagara umugore we witwa ‘Mama Doboy’ amusaba gusuhuza abantu.

Ubwo umuraperi Sky 2 yari ku rubyiniro

20:08 Umuraperi Fally P uri mu bakiri kuzamuka ni we wabimburiye abaririmbye muri iki gitaramo

Uyu musore ukizamuka yinjiye ku rubyiniro yungikanya amagambo mu mirongo igize indirimbo ze zitandukanye. Uyu musore yahereye ku ndirimbo ye yise “Panura” imaze amezi umunani igiye hanze.

Ntabwo yeretswe urukundo rwinshi cyane ko benshi wabonaga ari ubwa mbere bumvise ibihangano bye nubwo yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Hip Hop.

MC yamusezereye ku rubyiniro abwira abitabiriye gukomeza kureba ibihangano bye, cyane ko ari umwe mu bahanzi bagomba kwitegwa mu 2025. Yagize ati “Amashyi menshi cyane. Arakoze!”

Fally P na we yavuze ko ubu ari bwo abantu bagiye kumubona mu bihangano bitandukanye yiteguye gushyira hanze.

Umuraperi Fally P ku rubyiniro
Taikun (iburyo) yafashaga benshi mu baraperi babanje ku rubyiniro

19:30: Abanyempano muri Hip Hop bari kwigaragaza

Umushyushyarugamba akaba n’umunyarwenya Taikun Ndahiro ni we wahamagaye abasore n’inkumi ku rubyiniro ngo biyekerekane.

Nyuma yo gutangiza igitaramo, abaraperi batandukanye bakizamuka bahawe umwanya muri iki gitaramo. Aba bahanzi bakishakisha mu muziki bakoze ‘Zero Torelance One Battle’ hagati yabo, buri umwe yerekana ubuhanga bwe mu kuririmba.

Muri aba baraperi harimo abamaze iminsi batangiye kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga nka Kabarankuru, Extra, Ndekwe, Yami Kati, Rwoka n’abandi batandukanye bakizamuka mu Rwanda.

Taikun Ndahiro ni we watangiye ari umushyushyarugamba
Abageze muri Camp Kigali kare baryohewe na Zero Tolerance Rap Battle
Abakoze Zero Tolerance Rap Battle bishimiwe cyane n'abitabiriye igitaramo

19:10: Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko, bamaze kugera aho kiri bubere nubwo umubare ukiri muto.

Abamaze kugera mu Cyumba cya RAP bari gususurutswa n’aba DJs mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu njyana ya Hip Hop za bamwe mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo.

 Icyumba cya Rap gitegerejwemo Abaraperi bakomeye mu Rwanda

Bamwe mu baraperi bitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe, Ish Kevin na K8 Kavuyo uherutse kongerwamo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP ku bagurira amatike ku muryango.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi bakunda Hip Hop mu Rwanda. Ndetse, bwa mbere mu ihema rinini rya Camp Kigali aho kiri kubera amahema amwe yakuweho kugira ngo abashaka kugikurikirana babone umwanya uhagije wo kwirebera abahanzi bakunda.

Uretse igitaramo cya album ‘Icyumba cy’Amategeko’ ya Riderman na Bulldogg cyaherukaga kuba, iki nicyo gitaramo cya kabiri cyahuriyemo abaraperi b’ibisekuru bitandukanye muri Hip Hop.

18:30: Abantu bake bamaze kugera ahabera igitaramo

Guhera saa Kumi n’Ebyiri, abantu batandukanye bari batangiye kugera muri Camp Kigali ahagiye kubera igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ byitezwe ko gihuza abaraperi barenga 13.

Ni igitaramo cyagombaga kuba ku wa 27 Ukuboza 2024, ariko kiza gusubikwa bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yaguye ahagombaga kubera iki gitaramo ikangiza ibikorwaremezo byari byateguwe kuri Canal Olympia ku i Rebero.

Ubuyobozi bwa ‘Ma Africa’ bwateguye iki gitaramo bwari bwabwiye IGIHE ko abaguze amatike y’igitaramo cyari giteganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2024, bazakomeza kuyinjiriraho mu gitaramo cyimuriwe kuri uyu wa 10 Mutarama 2025 ndetse ni ko byagenze.

Nubwo hari hashize igihe bizwi ko iki gitaramo kizaba, abaguze amatike mbere y'uko gitangira bari benshi
Uwaguze itike yahabwaga agakomo gakoze mu mpapuro kagaragaza igice ajyamo
Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi bafite injyana ya Hip Hop ku mutima
Abavanga imiziki basusurukije abitabiriye igitarambo ubwo abahanzi bari bataragera ku rubyiniro

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle na Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .