Igisupusupu na Masamba bacanye umucyo muri Iwacu Muzika Festival i Ngoma- Uko igitaramo cyagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cya kane mu bya Iwacu Muzika Festival bizenguruka igihugu cyabereye mu Karere ka Ngoma aho abahanzi batandukanye bataramiye ibihumbi by’abafana bahuriye ku Kibuga cya Diyoseze ya Kibungo mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2019.

Abacyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu muziki w’u Rwanda. Barimo Intore Masamba, Safi Madiba, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin, Nsengiyumva François [Igisupusupu] na Marina.

Aba bahanzi bose bakoze imyitozo ya nyuma mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2019. Utarayigaragayemo ni Uncle Austin ariko na we yaserutse mu gitaramo afite imbaraga nyinshi.

Iki gitaramo cyahuruje abakunzi b’umuziki babarirwa mu bihumbi bateraniye ku kibuga kiri mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo ho mu Burasirazuba bw’igihugu.

Mu bahanzi beretswe urukundo rw’ikirenga barimo Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ n’Intore Masamba. Mu ndirimbo zabo bishimiwe cyane kuko bafatanyije na benshi kuzibyina no kuririmba amagambo azigize.

Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 22 Kamena 2019. Biteganyijwe ko bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali mu cy’imbaturamugabo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 17 Kanama 2019.

Mu bahanzi b’Abanyarwanda bazacyitabira umaze kumenyekana ni Nsengiyumva; mu gihe icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz na we yagitumiwemo.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

-  UMURISHYO USOZA IGITARAMO WAKOMWE!

Ahagana saa 17:14 nibwo igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyashyizweho akadomo. Umurishyo wa nyuma wakomwe haririmbwa indirimbo ya Nsengiyumva yitwa ‘‘Mariya Jeanne’’ yamamaye nka Igisupusupu. Yashimishije benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Igisupusupu yishimanye n'abaturage bo mu Ntara y'Iburasiraziba
Umuduri wazamuye izina rya Nsengiyumva bituma aba umunyamahirwe yo kugira urukundo mu gihe gito
Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu yahamagaye abagabo babiri bafite ibikoresho [imiduri] bifitanye isano n'icye bafatanya kuririmba "Mariya Jeanne"
Byari biryoheye ijisho kubona abagabo babiri bahuza imbaraga noneho bagacuranga byihariye

17:00: IGISUPUSUPU YAGEZE KU RUBYINIRO

Umuhanzi wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro yakiranwa ibyishimo by’ikirenga. Nkuko byagenze mu bitaramo bitatu byabanje (byabereye Musanze, Rubavu na Huye) uyu muhanzi yeretswe urukundo ruhebuje.

Yabwiye abafana be ko “Ndi mu rugo.’’ Yahise avuga ati “Twagiye na Icange.’’

Akigera ku rubyiniro abantu bose bavugirije induru icyarimwe bagaragaza akanyamuneza bitandukanye n’uko byari byagenze ku bandi bahanzi banyuze imbere y’ibihumbi by’abafana.

-  IVUMBI RYATUMUTSE!

Nsengiyumva François w’imyaka 42 wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yaririmbye benshi baranyurwa. Yageze ku ndirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ arishimirwa bidasanzwe.

Yahamagaye abasaza babiri na bo bari bafite imiduri bafatanya gucuranga mu buryo bwanyuze benshi.

Uyu muhanzi ubwo yaririmbaga, abenshi bafataga amashusho na telefoni zabo ngendanwa nk’urwibutso rw’igitaramo cy’uburyohe uyu musaza yaririmbyemo mu Burasirazuba bw’igihugu.

Nsengiyumva uvuka mu Karere ka Gatsibo yanyuzagamo agasaba abakunzi be kuzamura amaboko hejuru mu kumwereka urukundo.

Mu gihe yaririmbaga, abakunzi b’umuziki we babyinaga cyane ku buryo ivumbi ryatumukaga ari ryinshi cyane.

Buri ndirimbo yafatanyaga n’ibihumbi by’abafana kuva ku bana kugera ku basaza bakuze, kuyiririmba ndetse bakayisoza bakoma amashyi y’urufaya.

Abana bato batari kubasha kureba uyu mugabo ari ku rubyiniro kubera ubugufi bwabo bafashijwe n’ababyeyi babo kubaterura kubera ko bumvaga bahagaritse imitima yo kutabona uyu muhanzi.

Igisupusupu yaririmbye, mu kumwishimira ivumbi riratumuka
Abana bashyizwe hejuru ngo barebe neza abahanzi

16:35: Masamba yaserutse mu mpuzankano ya gisirikare

Umuhanzi mu njyana gakondo Nyarwanda, Masamba Intore, yaserutse yambaye impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bo mu Ishami ry’abacunga umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Akigera imbere y’ibihumbi by’abafana bateraniye ku Kibuga cya Paruwase ya Kibungo, yinjiye aririmba ati “Hatuwezi rudi nyuma’’ bishatse kuvuga ngo “Ntitutazasubira inyuma na gato.’’

Yagize ati “Mukome amashyi mushimire ingabo zacu zatubohoye.’’

Yahise akomerezaho n’indirimbo “Nyeganyega”, ayikurikiza izirimo “Kanjogera”. Yasoreje ku yitwa "Sisi wenyewe", yayigezeho anyuzamo aririmba izindi zirimo "Intsinzi" ya Mariya Yohana, yavangavanzemo ikorasi zamamaye mu Burundi no mu nsengero zo mu Rwanda zirimo "Iyo Mana dusenga irakomeye.’’

Intore Masamba yaserutse mu mwambaro wa gisirikare
Masamba ari mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki w'u Rwanda
Masamba yifashishije indirimbo ze zo hambere ariko zifite umudiho wakunzwe
Yaririmbye Kanjogera benshi baranyurwa
Masamba yacanye umucyo muri Iwacu Muzika Festival yabereye i Ngoma
Masamba yaserutse yambaye inkweto zo mu bwoko bwa Palladium
Masamba yageze kuri "Kanjogera", abakunzi b'umuziki we batangira gutaraka

-  Ibyo wamenya kuri Masamba Intore

Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku wa 15 Kanama 1969, avuka kuri Sentore, ubwe wari intore na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda.

Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino (choreographer), ni umuproducer, anandika indirimbo. Ni n’inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana Nyarwanda dore ko anayimazemo imyaka isaga 25.

Masamba yamamaye cyane ku bw’indirimbo nyarwanda zirata ubwiza bw’umuco zirimo “Arihe” na “Nzajya inama nande?” avugamo imihango n’imigenzo gakondo by’umuco Nyarwanda.

Ku myaka itandatu gusa, Masamba yigaragaje bwa mbere mu ruhame, mu itorero “Intore indashyikirwa” .

Atarageza imyaka 20, yanditse anaririmba indirimbo ye ya mbere “Ndi Uwawe”, amurikiwe na se Sentore. Nyuma yaje kujya muri korali Gatolika ngo arusheho kunoza ijwi rye.

Masamba yize amashuri abanza imyaka itandatu n’aho ayisumbuye ayiga irindwi, nk’uko gahunda y’uburezi y’i Burundi ibiteganya. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cy’imyaka ibiri. Yigaga ibijyanye n’Imitekerereze ya Muntu (Psychologie), Siyansi n’Uburezi. Ntiyakomeje ngo aminuze kuko yahise yifatanya n’abandi Banyarwanda b’impunzi mu rugamba rwo gutahuka.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibohora, Masamba yatumiwe n’itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na “Jeunesses Musicales” ngo atoze itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi “Amarebe n’Imena.”

Masamba yanakinnye muri filime ya Romeo Dallaire “Shake Hands With The Devil” akina nka nyakwigendera minisitiri Lando.

Uyu muhanzi yagiye yigaragaza mu maserukiramuco akabakaba 120 arimo "Festival de Mataaf" muri Israel, "Festival Fort de France" muri Martinique, "Jazz Festival" muri Dubrin, "Festival de Majorque" muri Espagne, "FESPAD" yo mu Rwanda, "FESPAM" yo muri Congo-Brazzaville, "Music Festival" i Londres n’izindi.

Yakomeje kwerekana ibihangano bye henshi muri Afrika, i Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru, ariko anaririmbana n’abahanzi Nyafurika b’ibyamamare nka Youssou N’Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza. Yaririmbanye kandi na Corneille Nyungura i Montréal muri Canada.

Masamba amaze gusohora album zakunzwe kandi zituma yamamara mu Rwanda no mu mahanga. Yatangiranye n’indirimbo y’urukundo “Ndi Uwawe”, imuhesha igihembo cy’umuhanzi ukiri muto yari afite imyaka 17 gusa, i Burundi.

Masamba yakunze no kwifatanya n’abandi bahanzi nko mu ndirimbo “Never again” yo mu 2009, mu ndirimbo “Rwanda Rugali” yahuriyemo na Cécile Kayirebwa, Muyango, Suzane Nyiranyamibwa,Rosalie Burabyo, Kipeti, Fofo, Imitari, Verve na Ciza Muhirwa.

Hagati mu 2009, yanditse “Turabyanze” ayiririmbana n’abandi bahanzi nyarwanda, bamagana ifungwa rya Roza Kabuye ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu Budage.

Yanifatanyije n’abahanzi bagenzi be guhimba indirimbo ya ‘CAN’ y’abato yabereye mu Rwanda mu 2008. Yanakoranye indirimbo na Kidumu ari yo “Wapi Ye”, iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili.

16:00: Umuhanzi Safi yakandagije ikirenge ku rubyiniro

Ku nshuro ya mbere kuva atandukanye na bagenzi be bahoze hamwe mu Itsinda rya Urban Boyz, Safi yaririmbiye imbere y’abafana benshi ari wenyine.

Niyibikora Safi wahoze aririmba muri Urban Boyz yatandukanye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu Ukwakira 2017.

Akigera ku rubyiniro yatangiriye ku ndirimbo ye yise "Kimwe kimwe’’ yishimiwe n’abafana b’umuziki we. Yayikurikije ‘Got It’ yakoranye na Meddy.

Yahise yitabaza umuraperi Karigombe bafatanya kuririmba indirimbo yakoranye na Riderman yise "Nisamehe". Bishimiwe cyane bitewe n’uburyo uyu musore yasukiranyaga amagambo.

Safi Madiba yashimishije benshi mu ndirimbo ze nshya yasohoye kuva atangiye umuzki nk'uwigenga
Safi Madiba ari mu bahanzi bakunzwe mu minsi ya none
Julien Bmjizzo wo muri Beproudmusic yarebye iki gitaramo. Ni we wafashe amashusho y'indirimbo ‘Bwiza’ iherukwa gushyirwa ahabona n'umukirigitananga Ngarukiye Daniel umenyerewe mu muziki gakondo
Safi yabyinaga mu buryo budasanzwe

-  Safi Madiba yaserutse bidasanzwe

Umuhanzi Safi Madiba yageze ku ndirimbo ye yise “Come back” ahamagara umukobwa wakaragaga umubyimba, abafana benshi bateraniye i Ngoma bakavuza induru.

Yayisoje ababwira ati “Muri aba mbere.’’

Yasoreje ku ndirimbo ye ikunzwe cyane ya "Kontwari". Yayiririmbye abanje guhamagara abantu bane bicaye imbere ku rubyiniro bafite icyo kunywa, bafatanya kubyina karahava.

Safi Madiba yaje ku rubyiniro yambaye mu mutwe Durags, isarubeti ya Déchiré n’inkweto za Airforce.

Nyuma yo gushwanyuka kwa Urban Boyz Safi Madiba yiyemeje gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga ahera ku ndirimbo yise “Got It” yakoranye na Meddy, yakurikijeho “Kimwe Kimwe” yakoze wenyine nk’umushinga ugomba kumwinjiza mu wundi mwaka ari umuhanzi uhagaze neza.

Uyu mukobwa yazanywe na Safi ku rubyiniro, bafatanya kubyina
Safi yabyinishije uyu mukobwa, ibihumbi by'abafana biriyamira
Uyu mukobwa yabyinaga yirekuye

-  Nta nyota n’icyaka i Ngoma!

Abitabiriye igitaramo bitewe n’ubushobozi bwabo bakiriwe bahabwa icyo kunywa cyaba igisembuye n’ikidasembuye bijyanye n’uko bahagaze mu mufuka.

Mu gutegura ‘Iwacu Muzika Festival’ Bralirwa iri mu baterankunga b’imena. Iki gikorwa cyateguwe na East African Promoters [EAP] kizajya kiba buri mwaka.

Abazungu na bo bitabiriye igitaramo. Bafashijwe na Bralirwa ibinyujije mu binyobwa byayo mu kurushaho kwirinda icyaka

15:30: Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM Uncle Austin ari ku rubyiniro

Umuhanzi Uncle Austin uri mu bahagaze neza muri Afrobeat yinjiye ku rubyiniro. Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Urwo ngukunda’ yahuriyemo na Yvan Buravan, ‘Ubanza Ngukunda’ ya Meddy aherutse gusubiramo.

Yakomereje ku ndirimbo yise ‘Ibihe Byose’, ‘Najyayo’ yahimbye akimara gutandukana n’umugore we wamusigiye umwana w’umukobwa, ‘Wimfatanya n’Isi’ ndetse asoreza kuri ‘Everything’ yafatanyije na Meddy.

Uyu muhanzi yeretswe ko yishimiwe n’abakunzi b’umuziki basaga n’abifashe, badasamara cyane.

Uncle Austin yishimiwe mu ndirimbo zitandukanye.
Uncle Austin yageze ku rubyiniro yambaye umupira uriho ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda guhangana n'igwingira ry'abana. Yaje kuwukuramo asigarana ishati
Austin yakunze kumvikana avuga ko ari Umwami wa Afrobeat mu Rwanda
Yanyuzagamo akaririmba uduce duto tw'indirimbo yumvikanyemo zamamaye hambere zirimo "Bagupfusa ubusa'', "Nzakwizirikaho" n'izindi
Yafatanyaga n'abakunzi b'umuziki we kuririmba ibihangano bye

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse by’umwihariko akaba umwe mu banyamakuru bafite izina ryubashywe. Uyu mugabo amaze gukora akazi gakomeye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse amaze kuzamura benshi mu bahanzi bamaze kwamamara.

Abahanzi benshi ushobora kuba ubona baramenyekanye mu Rwanda ukibaza uko bagiye bazamuka mu muziki, gusa burya buri gikorwa cyose umuntu akora gisaba gushyigikirwa ari nabyo uyu mugabo akora kuri buri muhanzi wese ugaragaje ubushake mu gufatanya na we.

Usanga abahanzi batangira umuziki badafite gikurikirana gusa burya benshi ubona bamaze kuba ibyogere bagiye banyura mu maboko ya Uncle Austin.

Abari ku rutonde rw’abo yafashije harimo Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana, Queen Cha, Charly na Nina [Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma Nina], Marina, Princess Priscillah, Victor Rukotana n’abandi.

Uretse kuba umuhanzi, afite inzu ifasha abahanzi yise ‘The Management’.

-  Marina ari ku rubyiniro

Abakunzi b'umuziki i Ngoma basusurukijwe n'umuziki wacuranzwe kandi wishimiwe cyane
Marina yanyuzagamo agakaraga umubyimba

-  Abitabiriye IWACU MUZIKA FESTIVAL bahawe ikaze i Ngoma

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yashimiye abateguye igikorwa cya ‘Iwacu Muzika Festival’, kuko ari icyo kuzamura impano zitandukanye kikaba ari cyiza.

Yahaye ikaze abantu mu karere abereye umuyobozi. Ati “Murishimiye? Niba mwishimye mubihamishe ibiganza. Ndashimira abateguye igitaramo cya Iwacu Muzika. Mwakoze kuza Ngoma, ni akarere keza kandi kera. Ikaze. Nsoza ndagira ngo mbabwire ngo u Rwanda ni igihugu cy’amasezerano. Nimwishime, munezerwe kandi mubeho mu mahoro.”

-  Banki ya Kigali yaherekeje IWACU MUZIKA FESTIVAL ibinyujije mu IKOFI

Abakozi batandukanye ba Banki ya Kigali bashinze ihema i Ngoma aho bari gusobanurira abitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival imikorere ya serivisi ya IKOFI yagenewe abahinzi. Binyuze mu IKOFI abanyamahirwe batombora miliyoni ibafasha kwiteza imbere mu mwuga wabo w’ubuhinzi.

-  Ibyo wamenya kuri serivisi za IKOFI

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

Umuyobozi muri BK ushinzwe Imenyekanishabikorwa, Nshuti Thierry (hagati) ari mu bayobozi baherekeje Iwacu Muzika Festival kuva mu Karere ka Rubavu ku wa 29 Kamena 2019

-  Abasore b’ibigango ba B-Kgl ni bo bahawe ikiraka cyo gucungira umutekano abahanzi

Muri Mutarama 2014 nibwo mu Rwanda havutse ikompanyi igizwe n’abasore b’ibigango yitwa B-KGL. Mu nshingano bihaye hakaba harimo kurinda umutekano w’abantu.

Yatangijwe na Kanimba bakunze kwita Boss, ari nawe mukuru wayo, icyo gihe yavuze ko nyuma yo kureba imbaraga bafite, basanze ari byiza kuzibyaza umusaruro ari nako bihangira umurimo.

B-KGL bishatse kuvuga Bodyguard Kigali iyi kompanyi irinda umutekano w’abantu, cyane cyane ariko ibyamamare.

Mbere yo gutangiza iyi kompanyi, abagize B-KGL bari basanzwe bakora akazi ko kurinda umutekano w’abantu ariko mu buryo butandukanye bafata umwanzuro wo kwihuriza hamwe kugira ngo bakorere mu mucyo.

B-KGL ntabwo irimo abahungu gusa n’abakobwa bafite umuhamagaro w’aka kazi bahawe umwanya.

Umutekano w'abahanzi urizewe. Iradukunda Jean Luc [Mubicyane] agenzura ikibazo cy'itumanaho bakoreraho
Fayzo Madiba mu kazi ke ko gucunga umutekano 'abahanzi

15:05: MARINA YAGEZE KU RUBYINIRO

Uwase Ingabire Marina uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe yageze ku rubyiniro. Yahereye ku ndirimbo yise ‘Log Out’ akajya asaba abafana kumufasha kuyiririmbana.

Marina yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘Marina’, ‘Like That’ na ‘Ni Wowe’ aheruka gushyira hanze.

Marina ni umukobwa w’ijwi rihebuje rihogoza benshi kandi uzi kubijyanisha no gushimisha abafana iyo ari ku rubyiniro ku buryo n’iyo byasaba ko ashinga umutwe yabikora.

Uyu muhanzikazi ubu ari mu maboko y’inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane Music Label ihagarariwe na Bad Rama.

Marina yatangiye aririmba muri ADEPR ndetse yari umuririmbyi akaba umunyamasengesho ukomeye.

Ubusanzwe Marina avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, afite imyaka 22. Ni imfura mu bana babiri.

Ni umukobwa ukataje muri muzika n’ubwo bamwe bamufata nk’umwana ugikambakamba muri uru ruganda. Muri Gashyantare yizihije isabukuru y’imyaka ibiri amaze atangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Umuziki we wiganjemo indirimbo z’urukundo zinyura benshi zikururutsa imitima y’abari kurwiyumvamo kubera imitoma aba yungikanya.

Izina Marina ubu rimaze gutumbagira ku rwego ruhambaye ndetse risigaye rifite umuriri mu itangazamakuru mu Rwanda kubera ibikorwa bye umunsi ku wundi bye.

Ubu amaze gushyira hanze indirimbo icyenda zirimo ‘Byarara bibaye’, ‘Bikakubera’, ‘Decision’ yahuriyemo na Papito, ‘Karibu’, ‘Log out’, ‘Tubisubiremo’, ‘Impano’, ‘It’s Love’ yakoranye na Uncle Austin na ‘Love You’ yahuriyemo na Harmonize.

Marina yize Icungamutungo mu mashuri yisumbuye aho yasoreje muri ESSA Nyarugunga iherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa avuga ko yakundaga umuziki kuva kera ariko akiyumvamo gufasha abahanzi mu miririmbire (Backing vocalist) ndetse ngo hari igihe yigeze kwandika ashaka kubikora muri Primus Guma Guma Super Star ntibyamukundira.

14:45: Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black mu muziki yinjiye ku rubyiniro.

Yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Twarayarangije’ yafatanyije na Bruce Melodie.

Uyu muraperi yageze ku rubyiniro ari gufashwa kuririmba n’umuhanzi ukizamuka witwa Eesam; uyu avukana na Rosine wahoze ari umugore we bagatandukana mu 2017 bari bamaranye imyaka ibiri babana banafitanye umwana witwa Shami.

Ama G waririmbye indirimbo ze zirimo izatumye akundwa yasoreje ku ndirimbo ze zirimo ‘Ikiryabarezi’ na ‘Nyabarongo’ yahuriyemo na Safi Madiba.

Ama G The Black yafatanyije ku rubyiniro n’umuhanzi ukizamuka witwa Eesam
Ama G The Black yageze ku rubyiniro yambaye isengeri. Kimwe n'abandi bahanzi yafashijwe na Sebeya Band ihuriyemo abize umuziki ku Nyundo
Ama G ari mu baraperi bafite igikundiro mu Rwanda
Ama G The Black ari mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda
Ama G yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Uruhinja", "Care", "Twarayarangije", "Imyoto" n’izindi
Yafatanyaga n'abakunzi b'umuziki we kuririmba indirimbo ze za Hip hop
Ama G The Black ari mu baraperi bake batoranyijwe mu bitabiriye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival
Uhereye ibumoso: Umuyobozi ushinzwe kureberera Inyungu z'abahanzi muri The Mane, Rwema Denis; Mupenda Ramadan [Bad Rama] uyobora inzu y'umuziki ya The Mane n'umuhanzi Rafiki Mazimpaka mu barebye iki gitaramo

-  Senderi yaserukanye n’ababyinnyi be

14:20: Umuhanzi Senderi International Hit yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi bane bambaye imyambaro irimo y’umutuku n’umweru, ahera ku ndirimbo yise ‘Ibidakwiriye’ yasubiwemo nyuma y’ubusabe bwa Perezida Kagame.

Yasoje iyi ndirimbo avuga ko yishimiye kuba u Rwanda rumaze imyaka 25 rwibohoye, ati “Turi mu kwezi ko kwibohora, Ngoma mwaribohoye. Imyaka 25 irashize twibohoye.”

Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Twaribohoye’ yashimishije benshi, arakomeza ati ‘Ngiye kubaririmbira indirimbo yanjye yitwa ‘Jalousie’ nakoze mu 2000, tugiye kujya mu mwuka’.

Yageze ku yitwa ‘Nta Cash’, ati “Abantu bakunda Hip Hop ni bande? Ngiye kuyibaririmbira noneho. Abo tubyinana neza ndabohereza hariya ku byapa by’aho bari kugurishiriza Primus”.

Senderi n'ababyinnyi be ubwo bari ku rubyiniro
Senderi International Hit yageze ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi be bane
Senderi International Hit yataramiye abakunzi b'umuziki we i Ngoma
Senderi yaririmbye indirimbo ze zirimo n'izo yamenyekaniyeho mu myaka yo hambere atangira umuziki
Babyinaga mu buryo bugezweho.
Senderi ari mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki w'u Rwanda
Ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bari bakereye kwakira abahanzi benshi

-  Mu mafoto, abafana benshi i Ngoma bari bakereye kwakira abahanzi bihebeye

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

-  Sebeya Band yageze ku rubyiniro

14:00 Itsinda rya Sebeya Band ryageze ku rubyiniro ritangira gucuranga umuziki unogeye ugutwi.

Neema Rehema uri mu barigize akaba n’umwe mu banyeshuri basoje mu Ishuri ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo yahise atangira kuririmba indirimbo ye yise ‘Ndi uwawe’. Yayisoje ahita ahamagara mugenzi we na we ukora injyana ya Hip Hop, witwa Siti True Karigombe bararirimbana mu bufatanye bwashimishije benshi.

Baririmbanye mu buryo bwa live iyitwa ‘Urudashoboka’ baheruka gukorana.

-  Karigombe yataramiye ku ivuko

Karigombe yanyuze benshi mu ndirimbo ze zikiri nshya mu matwi y’abakunda umuziki wa Hip hop.

Uyu musore yasogongeje abakunzi b’injyana y’umujinya iye nshya ikiri muri studio yise "Ngoma Murwa w’Ingoma.’’ Yayanditse akiri ku ishuri ku Nyundo.

Karigombe w’imyaka 23 ni umwe mu baraperi bakizamuka wahawe umwanya wo kwigaragaza muri iki gitaramo. Impano ye iri mu zitezweho kuzazamura ibendera rya Hip hop mu myaka iri imbere.

Mutesi Neema Rehema ni umwe mu bakobwa batanu bari mu mfura z’ishuri ryisumbuye ry’Umuziki rya Nyundo
N'abageze mu zabukuru banyuzamo bagacinya akadiho
Neema Rehema yahuriye ku rubyiniro n'umuraperi Karigombe bose banyuze mu ishuri ryisumbuye ry’Umuziki rya Nyundo
Bahuje imbaraga bakorana indirimbo ifite uburyohe bubereye amatwi
Karigombe ari mu bahanzi bazamukanye imbaduko mu muziki w'u Rwanda
Karigombe yanyuzwe no gutaramira ku ivuko
Karigombe mu bitaramo byahise yafashaga Umuraperi Riderman
Uyu musore w'imyaka 23 ari mu baraperi bakomeye u Rwanda ruhanze amaso
MC Buryohe ni we mushyushyarugamba muri iki gitaramo

-  UMURAPERI UHIMBAZA IMANA W’I NGOMA YIYEREKANYE

13: 51: Nkuko byagenze mu tundi duce aho ibi bitaramo byabereye, umuhanzi wo mu gace bigezemo ahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Uwabimburiye abandi ni Aimable Manzi uririmba injyana ya Hip Hop mu guhimbaza Imana.

Yasururukije benshi mu buryo ahuza amagambo mu ndirimbo ye yanditse mu Kinyarwanda n’Igiswahili.

Yageze ku rubyiniro yivuga bya Kinyarwanda arangije ati “Ndi umusaza ariko nabonye injyana ya Hip Hop ikorwa n’abasore nanjye mpitamo kuyikora.”

Uyu mugabo w’imyaka 55 yahawe amahirwe yo kuririmba muri iki gitaramo biturutse ku irushanwa ryateguwe na Radiyo Izuba ryahuriyemo abahanzi batandukanye akaza kubahiga.

Manzi, umuraperi w'imyaka 55 ni we wabanje ku rubyiniro mbere yuko abahanzi b'amazina abyimbye bagera imbere y'ibihumbi by'abafana i Ngoma
Manzi Aimable ni umuraperi uhimbaza Imana. Yahawe amahirwe yo kwiyereka abakunzi be i Ngoma
Yaserutse aherekejwe n'ababyinnyi babiri

13:45: Mc Buryohe wari uyoboye iki gitaramo yafatanyije na Dj Phil Peter mu gushimisha abitabiriye iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba.

Mc Buryohe yabanje guhamagara bamwe mu bitabiriye iki gitaramo baza imbere aho barushanyijwe mu gukaraga umubyimba, abitwaye neza bagahembwa imipira ya ‘Iwacu Muzika Festival’.

Dj Phil Peter ni we wavangaga imiziki muri iki gitaramo

-  Ibihumbi by’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba bahuriye ku Kibuga cya Diyoseze ya Kibungo aho bakereye gutaramana n’abahanzi bihebeye. Ahagana saa sita z’amanywa imihanda yose yerekeza kuri Paruwase yari yuzuye urujya n’uruza rw’abantu.

-  Ni Iburasirazuba koko!

Ahateraniye ibihumbi by’abantu batandukanye, izuba ryari riri gutwika ariko ntiryaciye intege abakunzi b’umuziki baje kwihera ijisho ibirori.

Mu mirambi ya Kibungo wararanganyaga amaso ukabona ubwiza bw’imisozi itandukanye. N’ubwo hari hashyushye ariko hazamukaga n’akayaga gaturutse mu mashyamba akikije ahaberaga igitaramo.

Ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bageze ahabereye igitaramo hakiri kare. Ntibakanzwe n'izuba ryinshi ryari mu kirere cy'i Ngoma
Abafite ubumuga boroherejwe kwicara ahantu hatuma bareba igitaramo neza
Abatuye mu Karere ka Ngoma no mu nkengero zako bari bakereye kwakira abahanzi bihebeye ari benshi cyane
Nta cyaka gihari. Primus yahageze ndetse ibinyobwa byayo biraboneka ku giciro cyo hasi
Imihanda yerekeza ku Kibuga cya Diyoseze ya Kibungo yarimo urujya n'uruza rw'abantu

-  Twibukiranye aho ibitaramo byanyuze!

Igitaramo cya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze ari nacyo iri serukiramuco ryafunguriwemo, ku wa 22 Kamena 2019 kuri Stade Ubworoherane. Abaho basusurukijwe n’abarimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni na Yverry.

Ku wa 29 Kamena 2019 hari hatahiwe i Rubavu mu Burengerazuba aho abahanzi nka Makanyaga, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon bataramiye abakunzi b’umuziki kuri Stade ya Nengo.

Ku wa 13 Nyakanga 2019 abo mu Karere ka Huye mu Majyepfo ku Kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, ku rubyiniro hagaragaye abahanzi barimo Orchestre Impala, Karasira Clarisse, Urban Boyz, Bulldogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza