Ibyiyumviro by’abahanzi bitabiriye igitaramo Yverry yamurikiyemo album ye ya mbere (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 14 Gashyantare 2020, yinjiye mu minsi idasanzwe mu buzima bwa Rugamba Yverry, uri mu bagezweho mu muziki wubakiye ku nkuru z’urukundo. Uyu muhanzi nibwo yamuritse album ye ya mbere “Love you more” mu gitaramo cyitabiriwe n’ab’ingeri zose.

Igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV], ahahoze hitwa Camp Kigali. Yverry yagihuriyemo n’abahanzi barimo Alto, Yvanny Mpano, Symphony Band, Cyusa, Andy Bumuntu, Social Mula, Queen Cha.

Benshi mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Yverry bamugeneye ubutumwa bwiganjemo ubwo kumutera imbaraga no kumusabira gukomeza gutera imbere mu muziki.

Usibye abahanzi ariko by’umwihariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard we imbere y’imbaga yari yitabiriye iki gitaramo yashimiye Yverry anamugenera ishimwe ritabashije kumenyekana.

Abahanzi bitabiriye iki gitaramo baganiriye na IGIHE bashimye intambwe Yverry yateye ndetse benshi basaba abandi kumureberaho.

Social Mula mu butumwa yageneye Yverry yavuze ko amwifuriza imigisha myinshi kugira ngo n’ubutaha nategura igitaramo bizagende neza.

Yagize ati ”Byagenze neza, yakoze igitaramo cyiza kandi nizere ko bimuhaye imbaraga zo kuba yakora indi album nayo akayimurikira Abanyarwanda kuko bamweretse ko bamukunda.’’

Andy Bumuntu na we uri mu bafashije Yverry yavuze ko igaruka ry’ibitaramo by’abahanzi risobanuye ko bafungutse amaso.

Uyu musore na we witegura kumurika album ye ya mbere yakomeje abwira mugenzi we ati "Ndamwishimiye cyane, ni intambwe nziza ateye abandi twese tumwigireho dukore neza tunakore ibintu byiza.”

Ubu butumwa kandi babuhuriyeho n’abahanzikazi barimo Queen Cha n’umuraperikazo Oda Paccy.

Queen Cha yavuze ko iyubura ry’ibitaramo by’abahanzi ku giti cyabo muri iyi myaka ya vuba ritewe nuko abakunzi b’umuziki bongeye kubyitabira.

Yagize ati ”Ndakwishimiye cyane kugeza ubu ngubu byari byiza, afite impano ndamufana.”

Oda Paccy we yitabiriye iki gitaramo nk’umukunzi w’umuziki, anashaka gushyigikira Yverry na Alto babarizwa muri Ladies Empire nk’uburyo bwo kumutera ingabo mu bitugu.

Oda Paccy yavuze ko mu mwaka wa 2020 afite gahunda yo gukora igitaramo kimwe n’izindi gahunda zitandukanye.

Mu butumwa yageneye Yverry yagize ati ”Icyo namubwira cya mbere ni ukumushimira, ntabwo ari umuhanzi w’uyu munsi yararwanye kugira ngo agere aho ageze uyu munsi.”

Yverry yamuritse album ye tariki 14 Gashyantare 2020 mu gitaramo kitagaragayemo Bruce Melodie wabuze ku munota wa nyuma na King James wacyitabiriye ariko ntaririmbe kubera ikibazo cy’uburwayi.

Abahanzi bageneye ubutumwa Yverry nyuma y’igitaramo yamurikiyemo album ya mbere

Byari ibyishimo kuri Yverry nyuma yo kumurika album ye ya mbere

Umuhanzi Yverry aheruka gukora igitaramo cy'amateka yamurikiyemo album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .