Fally Merci usanzwe ategura ibitaramo bya ’Gen-Z Comedy’ yavuze ko nyuma y’igihe bazamura abanyarwenya, batangiye kwakira ubusabe bw’abakunzi babo babasaba ko bajya banyuzamo bagatumira abahanzi.
Ati “Twakunze kwakira ubusabe bw’abakunzi b’ibitaramo byacu badusabaga ko twajya tunyuzamo tukanatumira abahanzi mu rwego rwo kurushaho gutanga ibyishimo ku babyitabira bashaka kujya baryoherwa n’umuziki ndetse n’urwenya. Nyuma y’ubusabe byatumye twicara dusanga ari ibintu bikwiye ndetse kugeza uyu munsi ni ikintu turi gukoraho ku buryo abakunze kwitabira bagiye gutangira kubona izindi mpinduka."
Fally yavuze ko kimwe n’abanyarwenya, inzozi z’ibitaramo bya Gen-Z Comedy ari ukuzamura impano zitaramenyekana, ati “Si abanyamuziki gusa, buri nguni irimo abanyempano tuzagerageza gukorana mu rwego rwo kurushaho kuzimurikira Isi.”
Nubwo banyuzagamo bagatumira abahanzi batandukanye, ku ikubitiro iyi gahunda igiye gutangirira kuri Zeotrap na True Promises bagomba kugaragara mu gitaramo cya ’Gen-Z Comedy’ giteganyijwe ku wa 14 Ugushyingo 2024.
Zeotrap watumiwe muri Gen-Z Comedy agiye kuba anahamurikira ku ikubitiro album ye nshya yise ’Ntago anoga’ igizwe n’indirimbo 20 yitegura gushyira hanze.
Uretse aba bahanzi, abanyarwenya barimo Joshua, Fally Merci, Umushumba, Kepa n’abandi bazasusurutsa abakunzi b’urwenya.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangijwe na Fally Merci mu 2022, muri Gashyantare 2024 bakaba barakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri bimaze bibera mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!