Danny Vumbi ageze kure imyiteguro ya album nshya azamurikira kuri internet (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Kamena 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Danny Vumbi ageze kure imyiteguro yo kumurikira album ye ya gatatu yise "Inkuru Nziza" mu gitaramo azakorera ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko icyorezo cya Coronavirus cyarogoye gahunda yateganyaga zose.

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zandikanye ubuhanga ariko ziri no mu mudiho wa Kinyafurika zirimo nka "Ni danger", "Ni uwacu", "Abana babi" n’izindi.

Kuri ubu uyu mugabo ari mu myiteguro ikomeye yo kumurika album azashyira hanze mu ntangiriro za Nyakanga yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu myitozo Danny Vumbi ari gufatanya n’itsinda ry’abacuranzi rizwi nka Neptunez Band, rizamufasha mu gitaramo ari gutegura.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yijeje Abanyarwanda kuzabona igitaramo cyiza. Yakomeje avuga ati ”Ndi gutegura ibintu byiza cyane, natangiye imyiteguro kare kandi yaba njye cyangwa abo turi gufatanya ndabizi ko tuzaha abakunzi b’umuziki igitaramo cyiza.”

Danny Vumbi yavuze ko ateganya gukora igitaramo mu ntangiriro za Nyakanga 2020.

Ati "Turi gutekereza tariki 4 Nyakanga 2020 ariko ntabwo turabyemeza, turacyashakisha igihe cyiza twabikorera tuzakomeza kubamenyesha.”

Uyu muhanzi ahamya ko kumurika iyi album yifashishije imbuga nkoranyambaga byatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyahinduye uburyo bifuzaga kubikoramo.

Yagize ati “Twateganyaga ko muri Kanama 2020 nzajya kumurikira album yanjye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’u Burayi ibiganiro byari bigeze kure. Mu gihe twiteguraga gutangaza aya makuru hahise haduka icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ibijyanye n’imyidagaduro ku Isi yose, tubonye ko bitagishobotse nibwo twatekereje uko twabyitwaramo.”

Nyuma yo kwicara bagatekereza bakabona ko bishobora kugorana ko ibitaramo batekerezaga byabaho, yaba Danny Vumbi n’abamufasha biyemeje kumurikira album ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko ”Hari amakuru menshi tutaratangaza ariko tuzababwira mu minsi iri imbere kuko hari ibyo tucyumvikana n’abaterankunga nubwo hari abandi bari kwiyongera. Mu minsi mike amakuru yose kuri iki gitaramo cyo kumurika album turaza kuyabaha.”

Byitezwe ko nta gihindutse muri iki gitaramo Danny Vumbi yafatanya n’abahanzi nka Bruce Melodie, Mico The Best na Riderman.

Album Danny Vumbi yitegura kumurika yise “Inkuru nziza” ni iya gatatu agiye gushyira hanze nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na ”Kuri twese” yasohoye mu 2015.

Ikiganiro na Danny Vumbi ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cye

Danny Vumbi ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye azakorera ku mbuga nkoranyambaga
Danny Vumbi ari gukorana imyiteguro na Neptunez Band izamucurangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .