00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniel Craig wamamaye muri filime ya James Bond agiye kuyivamo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 February 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Daniel Craig wari umukinnyi w’imena mu bice bitanu bya filime ‘James Bond’ ntabwo azongera kuyigaragaramo.

Ni nyuma y’aho Amazon iguze uburenganzira bwo kugenzura iby’umushinga w’iyi filime imaze imyaka 63.

Uyu mushinga w’iyi filime nshya uzatunganywa na MGM Studios ya Amazon, ikorera mu Mujyi wa California.

Jeff Bezos watangije Amazon igiye gutunganya igice gishya cy’iyi filime, aheruka kwandika kuri X abaza abakumurikira umukinnyi wa filime batekereza wasimbura Daniel Craig.

Mu bitekerezo byatanzwe bamwe bagarutswe ku bakinnyi ba filime batandukanye bakomeye ku Isi barimo Henry Cavill, James Norton, Aaron Taylor-Johnson, Tom Hardy, Aaron Taylor-Johnson, Idris Elba n’abandi batandukanye.

James Bond yatangiye gukinwa guhera mu 1962, aho ku ikubitiro hasohotse agace kitwa ‘Dr. No’.

Mu 1963 hasohotse akitwa ‘From Russia with Love’, mu 1964 hajya hanze agace kiswe ‘Goldfinger’, mu gihe akiswe ‘Thunderball’ kagiye hanze mu 1965, naho aka ‘Casino Royale’ kajya hanze mu 1967.

Utundi duce twasohotse muri iyi filime turimo akiswe ‘You Only Live Twice’ kasohotse mu 1967, akiswe ‘On Her Majesty’s Secret Service’ kasohotse mu 1969.

Hari kandi ‘Diamonds Are Forever’ yasohotse mu 1971, ‘Live and Let Die’ yagiye hanze mu 1973 na ‘The Man with the Golden Gun’ yashyizwe hanze mu 1974.

Muri James Bond kandi hagiye hanze agace kiswe ‘The Spy Who Loved Me’ kagiye hanze mu 1977, Moonraker mu 1979, ‘For Your Eyes Only’ mu 1981, na ‘Octopussy’ yagiye hanze mu 1983.

Iyi filime ivuga ku muntu utarabayeho wahimbwe n’umwanditsi w’udutabo duto witwa Ian Fleming mu 1953.

Aba ari umutasi w’Umwongereza ukorera Urwego rw’Ubutasi rwa MI6 akoresha umubare w’izina rye wa 007.

Daniel Craig wamamaye muri filime ya James Bond agiye kuyivamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .