Bill Ruzima yahuje imbaraga n’abanyeshuri biganye ku Nyundo bashinga ’Nephews Band’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uri mu bazamukanye ingoga mu muziki w’u Rwanda, Bill Ruzima wamaze kuzuza umushinga wa album ye, yashinze itsinda ry’abacuranzi (band) bazafatanya mu muziki.

Bill Ruzima yamenyekanye cyane mu itsinda rya Yemba Voice ryari rigizwe n’abasore batatu bigaga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ryaje gusenyuka ritaramamara cyane ngo ribe ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Uyu munyempano azwi mu bihangano bitandukanye birimo ‘Imitoma’ yakomoye ku nganzo ya Rujindiri wamamaye mu muziki wo hambere; ‘Imana y’abakundana’ n’iyitwa ‘Mu nda y’Isi.’

Bill Ruzima wasoje amasomo mu Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo mu 2018, yongereye imbaraga mu bikorwa bya muzika ndetse yamaze gutunganya album y’indirimbo.

Uyu mushinga yawongereyeho uwo kumurika itsinda ry’abacuranzi batangiranye ubwo bigaga ku Nyundo, ryiswe ’Nephews Band’, rigizwe n’abacuranzi batanu n’abaririmbyi babiri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bill Ruzima yavuze ko yahisemo kumurika band muri iki gihe kuko abo bakorana bayitangiranye bakiri ku ntebe y’ishuri.

Yakomeje ati "Ninjiye mu muziki bakiri ku ntebe y’ishuri kuko bigaga inyuma yanjye, rero nyuma yo kuva ku ishuri twumvikanye kubana kugira ngo tunoze imikorere neza turi kumwe.’’

Bill Ruzima wari uhugiye cyane kuri album ye ya mbere, yamaze gukora indirimbo umunani ziyigize ndetse ziri gukorwa neza muri studio.

Uyu muhanzi uheruka gusohora indirimbo nshya yise “No regret”, yavuze ko ateganya ko mu mpera z’uyu mwaka yaba yamaze gusohora album ye ya mbere.

Bill Ruzima kandi yahishuye ko yabonye ikipe y’abamufasha nyuma y’ubufasha bwa hafi yari amaze igihe ahabwa na Mani Martin.

’Nephews Band’ yashinzwe na Bill Ruzima yiyongereye ku yandi matsinda agizwe n’abanyeshuri bize mu Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, ubu ryimukiye i Muhanga, arimo Symphony Band na Sebeya Band.

Ikiganiro na Bill Ruzima

Indirimbo nshya ya Bill Ruzima "No Regret"

Bill Ruzima amaze kuzuza album ye ya mbere ateganya kumurika mu mpera z'umwaka wa 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .