Nk’uko bisanzwe, IGIHE buri mpera z’icyumweru ibakusanyiriza indirimbo nshya zafasha abakunzi b’umuziki kuruhuka neza baniyumvira umuziki mushya.
So far ya Danny Nanone na Ella Rings
Danny Nanone afatanyije na Ella Rings bafitanye n’amateka y’uko bose banyuranye mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, bakoze mu nganzo basohora indirimbo bise ‘So far’.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Niz Beatz mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.
– Data wa Twese- Korali Bethfage Gisenyi
Korali Bethfage ibarizwa mu Itorero rya Bethfage, Paruwasi ya Mbugangari mu Rurembo rwa Rubavu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Data wa Twese”.
Ni indirimbo butanga ihumure ku bizera Imana no kubibutsa ko Ihora igambiriye kubagirira neza no kubitaho mu buryo bukwiye.
Korali Bethfage Gisenyi yatangiye mu mwaka wa 1997. Yatangijwe n’abaririmbyi batanu ariko ubu yaragutse kuko ibarizwamo 75.
Aba biyongeraho abandi bayinyuzemo ariko basigaye babarizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no hanze yacyo.
Korali Bethfage imaze gushyira hanze album enye kuva itangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Nyirimyuka ya K8 Kavuyo
K8 Kavuyo wari umaze iminsi acecetse mu bijyanye no gusohora indirimbo, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Nyirimyuka’.
Iyi ndirimbo nshya y’uyu muraperi yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kozee mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Chico Berry afatanyije na Tall Boy.
10 over 10 ya Angell Mutoni na Kenny K-Shot
Kenny K-Shot na Angell Mutoni bahuje imbaraga basohora indirimbo ‘10 over 10’ iri mu zimaze icyumweru zigezweho mu rubyiruko by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Hip Hop.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Dizo Last, amashusho yayo yafashwe na Eazy Cut mu gihe umushinga wayo wari uyobowe na Chico Berry.
Utansiga ya B-Threy
B Threy nawe wanze kwicisha irungu abakunzi be, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Utansiga’.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Dizo last, yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe ndetse anatunganywa na Thisplay.
Karma ya Papa Cyangwe
Papa Cyangwe uri mu baraperi bamaze igihe bagerageza gufatisha mu ruganda rwa muzika y’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Karma’.
Iyi ndirimbo yakozwe na Muriro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Sanib.
Bigger ya Risine Kent na Icenova
Risine Kent umwe mu bakobwa bake bakora injyana ya Hip Hop uri kurwana no gukomeza izina mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo ye nshya yise Bigger yakoranye na Icenova.
Over ya Lisaa
Birashoboka ko iri zina ari ubwa mbere urymvishe mu matwi yawe, ariko niba usanzwe ukurikiranira bya hafi ibijyanye na muzika y’u Rwanda ntibyakabaye ubwa mbere kuko Lisaa ni umukobwa umaze iminsi agaragaza umuhate mu muziki we.
Nyuma y’indirimbo zirimo Forever na Mon bebe, Lisaa yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Over’ yahise iba iya gatatu asohoye mu mezi atanu gusa amaze mu muziki.
Yanyishyuriye ya Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete
Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi b’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo ‘Yanyishyuriye’ yahuriyemo na Sharon Gatete.
Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to stay’
Nyuma y’imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki nk’umwuga we, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to stay’ yagiye hanze ku wa 10 Werurwe 2025 nubwo yari amaze iminsi ayumvisha abakunzi be.
Ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel & Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!