00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatike yashyizwe ku isoko: Indirimbo eshanu zo kwitega mu gitaramo cya Tems i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 January 2025 saa 11:44
Yasuwe :

Mu gihe igitaramo cyo kumvisha abakunzi ba Tems album ye nshya ‘Born in the wild’ gikomeje gushyuha, abari kugitegura bashyize ku isoko amatike ku bifuza kucyitabira.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 22 Gashyantare 2025 kucyitabira bizasaba kwishyura ibihumbi 15Frw nk’itike ya make, ibihumbi 25Frw, ibihumbi 40Frw, ibihumbi 50Frw ndetse n’ibihumbi 70Frw bitewe n’umwanya ushaka kwicaramo.

Tems ugiye gutaramira i Kigali ni umwe mu batamaze igihe kinini cyane bakora umuziki, ariko bamaze kuba ibimenyabose muri Afurika.

Nubwo ariko atamaze igihe mu muziki, Tems ni umwe mu bahanzikazi b’amazina akomeye muri Afurika ndetse bafite indirimbo zifite kinini zivuze ku mitima y’abakunzi be.

Uyu mukobwa yamaye cyane mu 2020 nyuma yo gukorana indirimbo ‘Essence’ na Wizkid, ari nawo mwaka yasohoyemo EP ye ya mbere yise ‘For broken ears’.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 2021 yasohoye EP ye ya kabiri yise ‘If orange was a place’, aha akaba yari atangiye kugaragara ku ruhando mpuzamahanga nk’umuhanzikazi ufite ahazaza heza mu muziki wa Afurika n’Isi muri rusange.

Ubwamamare bwe bwihuse bwatumye asinya muri sosiyete y’Abanyamerika ifasha abahanzi yitwa RCA.

Mu 2024 nibwo Tems yasohoye album ye ya mbere yise ‘Born in the wild’ ari nayo amaze igihe yamamaza mu bihugu bitandukanye by’Isi ndetse akaba agiye no kuyumvisha abakunzi be b’i Kigali.

Ku mbuga zitandukanye abakunzi b’umuziki bagerageza kugaragaza indirimbo z’uyu muhanzikazi zikunzwe kurusha izindi, ari nazo tugiye kubasangiza cyane ko zitezweho kunyeganyeza inkuta za BK Arena.

Izi ndirimbo zirimo ‘Me&U’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 50 ku rubuga rwa YouTube, Damage imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32, Crazy Ting imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 23, Try me na Love me Jeje zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni 20.

Itike ya make yo kwinjira mu gitaramo cya Tems i Kigali ni ibihumbi 15Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .