Aba bombi banditse ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri, bagaragaza ko batishimiye inkuru z’uko umwe mu bategura iri serukiramuco yasambanyije abagore ku ngufu.
Angell Mutoni yanditse agaragaza ko kubera ibirego biteye ubwoba by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoresha nabi ububasha k’umwe mu bategura Volkano Fest, yahisemo gukuramo ake hakiri kare.
Ati “Ntabwo nzakora kandi ntabwo nzashyigikira ikintu cyose kijyanye na Volkano fest. Ni ukuri numijwe n’ibikorwa by’uwateguye kandi nanze kuba indorerezi ituje, mu isi ikomeje kwanga kuduha umutekano.”
“Ndasaba imbabazi uwari untegerezanyije amatsiko wese ku rubyiniro kuko nk’umugore, umu-feminist ndetse n’impirimbanyi iri guharanira kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore; mpagaze ku ruhande rw’indangagaciro zanjye.”
Yavuze ko ari ku ruhande rw’abahohotewe ndetse arabihanganisha mu bihe bikomeye barimo.
Eric 1Key we yanditse agaragaza ubuhamya bw’ibikorwa by’uyu musore yiboneye n’amaso, ubwo yasambanyaga umugore bahuriye mu birori byari byateguwe na Volkano Fest kuri Mundi Center. Avuga ko uyu musore yabanje guhohotera umukobwa ’usanzwe akina filime ndetse akaba n’umu-DJ nyuma bikaza guhosha.
Nyuma y’aho Eric 1Key avuga ko yaje kwisanga yicaye ku meza ariho abagore babiri ndetse bari kumwe n’uyu musore wari wasinze bikabije.
Eric 1Key yavuze ko yatunguwe n’ibikorwa by’uyu mugabo ku mugore umwe muri abo.
Nyuma y’aho batashye mu rugo rw’abo bagore bagezeyo, buri umwe ajya mu cyumba ariko uyu musore we yakurikiye umwe muri abo bagore mu cyumba cye akaza no kumufata ku ngufu, ndetse Eric 1Key avuga ko yiboneye n’amaso uyu musore ari hejuru y’uyu mugore yamukuyemo imyenda akaza kumubuza ariko undi bikaza kurangira abikoze.
Eric 1Key avuga ko kubera ibyo yiboneye n’amaso ye yahisemo kwitandukanya n’ibikorwa byose byerekeye Volkano Fest.
Ati “Ntabwo nshaka kugira aho mpurira n’ibikorwa bya Volkano Fest mu gihe cyose uyu musore yaba akiyirimo, ntabwo nzemera ko akoresha nabi ububasha bwe no gufasha ku ngu kwe.”
Itsinda rinini ry’abateguraga Volkano Fest ririmo Clémence Tuyishime, ushinzwe imari; Bruno Gouteux, usanzwe ari umujyanama ndetse n’umuyobozi w’umushinga, Volkano Fest; Nadia Kamasa Jumaine, w’umukorerabushake ndetse na Yannick Miara, Uyobora Volkano Fest ryasabye imbabazi kubera imyitwarire ya mugenzi wabo.
Banditse bati “Turifuza gusaba imbabazi tubikuye ku mutima abashobora kuba baragizweho ingaruka ku myitwarire itemewe bivugwa ko yakozwe n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe gutegura Volkano Fest. Turabizeza inkunga yacu yose mu ntambwe zose bifuza gutera, harimo n’ibikemurwa n’amategeko.”
Bakomeje bavuga ko bamaganye imyitwarire nk’iyi ndetse bariyemeje kurwanya ihohoterwa rishingive ku gitsina ndetse n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no guteza imbere umutekano utabogamye.
Bati “Kubera iyo mpamvu, kubera uburemere bwibi birego, twafashe icyemezo kitoroshye ariko gikenewe cyo kuva mu itsinda ryateguye iri serukiramuco.”
Bavuga ko mu 2023 bari biyemeje kwinjira mu itsinda ry’abategura iri serukiramuco, ariko kuri ubu bakaba babona myitwarire bafite ihabanye n’indangagaciro bagenderaho. Basaba umuntu wese waba yarahohotewe kubimenyekanisha, uwabikoze akabiryozwa.
Bati “Gutotezwa, urugomo, imibonano mpuzabitsina n’undi atabitangiye uburenganzira nta mwanya bifite mu muco wacu, mu iserukiramuco, ibirori n’ibitaramo, ndetse no muri sosiyete nyarwanda Rwanda muri rusange.’’
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore ushinjwa gufata ku ngufu yavuze ko ibyamubayeho byamurenze kuko abo bakoranaga bambariye kumutwara Iserukiramuco, agahakana ibyo aregwa.
Ati " Njye byandenze, ibyo bavuga sibyo, ibyo byaha bavuga bahamya ko byabaye mu minsi ishize nyamara nta kirego na kimwe mfite nkurikiranyweho. Ikigaragara ni umugambi wo kuntwarira Iserukiramuco ariko rwose ntabwo aribyo."
Yavuze ko nyuma y’uko ibyavuzwe bigiye hanze nyamara we yumva arengana yiyemeje kugana RIB, avuga ko yiteguye kugana uru rwego kugira ngo rumurenganure.
‘Volkano Fest’ ni iserukiramuco rizabera mu Karere ka Musanze kuva tariki 4-6 Ukwakira 2024 mu gihe rizaririmbamo Mani Martin, Icenova n’abandi batandukanye.
Iri serukiramuco rigiye ku nshuro ya kane risanzwe ribera mu Karere ka Musanze rikamara iminsi itatu risusurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye baba baryotabiriye.
Ni Iserukiramuco ryateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo kuko abaryitabira yaba abo mu Rwanda n’abo hanze bagira umwanya wo kugera mu Ntara y’Amajyaruguru bakaryoherwa n’umuziki uba uherekejwe n’akayaga gaturuka mu birunga.
‘Volkano Fest’ isanzwe ibera ahitwa Red Rocks Culture Center, Musanze Nyakinama, yatangiye mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!