00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yifuza kurenga imbibi: Inzozi za Agape Niyogisubizo uzamukanye ingoga mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 02:57
Yasuwe :

Umuhanzikazi Niyogisubizo Agape usengera mu Itorero Evangelical Restoration Church yavuze ko yifuza gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku buryo ubutumwa buzirimo bugera ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mukobwa ukiri muto akomoka mu Karere ka Rusizi, yatangiye umuziki we mu 2020, cyane ko ari bwo yari asoje amasomo mu mashuri yisumbuye.

Bitewe n’uko byari biri mu mugambi we gusohora indirimbo ye ya mbere mu bihe bya Covid-19 ntibyamubereye umutwaro cyane ko yari asanzwe afite izo yanditse akiri ku ntebe y’ishuri.

Niyogisubizo avuga ko gusohora indirimbo ya mbere atiyumvishaga neza uko abakurikirana indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana bazayakira ariko ngo yatunguwe no kumva ko indirimbo yashyize hanze hari abo yakoze ku mutima.

Yagize ati “Naratunguwe cyane kumva indirimbo zanjye abantu bazikunze ndetse bakanyereka ko zabakoze ku mutima. Ibi bintera imbaraga zo guharanira gukora cyane kugira ngo ubutumwa bwiza buzikubiyemo bugere kuri benshi.”

Yavuze ko yifuza gukora cyane kugira ngo umuziki we uzagere ku ruhando mpuzamahanga aho guhera ku ivuko kandi ari ubutumwa bugenewe abatuye Isi.

Ati “Mu by’ukuri inzozi zanjye ni ukugera ku ruhando mpuzamahanga kuko nifuza ko ubutumwa ngamije gutambutsa mu ndirimbo bugera kuri benshi. Nifuzaga ko kuririmba byazaba umwuga wakiza ubugingo bwa benshi mu gihe kizaza bitewe n’ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo zacu turirimba.’’

Kuba akiri muto ngo nta mbogamizi abibonamo cyane ko ababyeyi be bamuba hafi n’inshuti ze zigakomeza kumushyigikira kandi biri mu bimutera imbaraga.

Ati “Akenshi hari igihe umwana ajya mu muziki ugasanga abantu be ba hafi ni bo bamuca intege, ariko njyewe mfite amahirwe ko ababyeyi banjye baranshyigikiye ndetse n’inshuti zinyereka ko ziri kumwe nanjye. Ibyo bimpa imbaraga kumva ko hari abari kuntera imbaraga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Niyogisubizo Agape amaze gusohora indirimbo ebyiri zirimo iyakunzwe cyane ari nayo ye ya mbere yise “Nganiriza” n’indi yitwa “Niyo Ibigena”.

Mu ndirimbo ze akunze gutanga ubutumwa buhumuriza abantu. Kugeza ubu aritegura gusohora izindi ndirimbo kuko yifuza gukora umuziki nk’inzira yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

-  Umva indirimbo “Niyo Ibigena”

-  Indirimbo ye yakunzwe yitwa “Nganiriza”

Niyogisubizo Agape afite inzozi zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .