00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vestine & Dorcas bateguje igitaramo cy’amateka mu kumurika album ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 Ukuboza 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Abahanzi Vestine & Dorcas bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana basobanuye byinshi kuri album ya mbere bagiye kumurika, nyuma y’imyaka ibiri bamaze batangiye gukora umuziki by’umwuga.

Iyi album bise ‘Nahawe ijambo’ bavuga ko buri ndirimbo mu ndirimbo icyenda ziyigize, ifite igisobanuro gikomeye kuri bo n’umujyanama wabo Irène Murindahabi.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, bavuze ko bitari byoroshye gukora umuziki bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’ibibazo bagiye bahura nabyo nyuma y’igihe gito bari bamaze binjiye mu muziki kandi bakiri bato.

Dorcas avuga kuri iyi album yagize ati “Iyi album ni amateka kuri twe, gukora turi abanyeshuri bakiri bato ukiga akabifatanya no gukora indirimbo ni ikintu kigoye cyane ariko Imana igenda idufasha cyane.”

Yakomeje agira ati “Iyi Album tuzayivugaho cyane mu gitaramo, abantu baguze imiziki yacu tuzababwira ibyo twacago tuyikora batigeze bamenya.”

Iki gitaramo kizaba kuwa 24 Ukuboza 2022 cyahaye amahirwe abanyeshuri bifuza kucyitabira aho bashyiriweho igabanyirizwa ku itike aho bo bazishyura 5000Frw gusa.

Iki ni igitekerezo cya Dorcas wavuze ko buri munyeshuri uzagera mbere ahazabera igitaramo azahabwa impano ya Noheli.

Vestine washyigikiye iki gitekerezo yagize ati “Ku banyeshuri amatike yabo bazayagurira ku muryango aho azayigura 5000Frw k’ufite ikarita y’ishuri, hari n’ikindi twabateguriye ku bazazinduka bakahagera saa kumi z’umugoroba.”

Prosper Nkomezi avuga ko yafashe igihe kinini cyo gusengera iki gitaramo azahuriramo n’abana baje bamusanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Nkunda impano y’Imana iri muri aba bakobwa, nzi agaciro kigitaramo cya mbere ku muhanzi, niyo mpamvu nafashe umwanya wanjye nkasengera iki gitaramo ndetse no kubaba hafi mbagira inama.”

Aba bakobwa bari bambaye umwenda w’ishuri w’ikigo bigaho bavuga ko iki kigo cya ES-TH/ Gasogi cyaborohereje kubona umwanya wo kwitegura bagahabwa urushya mu minsi ya Weekend bakajya mu myitozo.

Dorcas yagize ati “Kuza twambaye umwenda w’ishuri twashatse kwereka ababyeyi n’abandi ko gukora umuziki uri n’umunyeshuri bishoboka.”

Mulindahabi ufasha aba bahanzi yagize ati “Ndashimira ikigo bigaho cyemeye kujya kibarekura buri weekend bakajya mu myitozo ndetse na nyuma y’ibizamini babahaye uruhusa rwo kuza kwitegura ,bamaze amaze 3 bitozanya n’abazabacurangira.”

Iki gitaramo kizayoborwa na Aline Gahongayire afatanyije na Apôtre Alice Mignone, ibintu M. Irène avuga ko bifite igisobanuro cyabyo kuri iki gitaramo.

Ati “Twemere neza ko u Rwanda rwumva neza imbaraga z’umugore nina byiza ko natwe tubiha agaciro muri iki gitaramo muzabona imbaraga zabo ni muhagera.”
Iki gitaramo giteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza muri Camp Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ishimwe Vestine avuga ko guhuza umuziki n'amasomo biba bitoroshye ariko Imana ibafasha ikabakomeza ahakomeye
Kamikazi Dorcas avuga ko kuba batakiri kumwe na Niyo Bosco muri MIE Empire byabigishije gukomera
Murindahabi Irène ashimira ikigo Vestine na Dorcas bigaho cyabahaye uruhushya rwa buri weekend rwo kwitegura iki gitaramo
Prosper Nkomezi avuga ko yafashe umwanya wihariye wo gusengera iki gitaramo no kugira inama aba bahanzi bakiri bato baje bamusanga mu muziki
Umuyobozi wa Gisibuzo Ministries avuga ko biteguye neza iki gitaramo cya mbere cya Vestine na Dorcas
Vestine na Dorcas n'umujyanama wabo bavuga ko bazasobanura byinshi kuri buri ndirimbo ziri kuri iyi album yabo ya mbere
Iki kiganiro cyitabiriwe n'ibitangazamakuru byinshi bikorera mu Rwanda

Video: Ganza Kelly}}


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .