00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugabutumwa Tuyishimire Diogène yasohoye indirimbo ikebura abaraperi baharabika injyana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 02:03
Yasuwe :

Umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Tuyishimire Diogène, yasohoye indirimbo nshya yise “Garukira Imana” iri mu njyana ya Hip hop, ikangurira abaraperi kugendera mu nzira zikwiye.

Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda umunani yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Trackslayer.

Tuyishimire hari aho avuga ko "abahanzi bari mu bushorishori ariko Satani abakubita mu gihorihori", ahanini kubera imyitwarire yabo.

Mu myandikire ye yanakomoje ku babaswe n’ibiyobyabwenge bakajyanwa i Iwawa, bose akabasaba kugarukira Imana.

Tuyishimire Diogène anavuga ku batumuye imyotsi, bikabageza Mageragere n’abayobotse inganzo yo kuririmba ibishegu, bose abagira inama yo kwiyegurira Imana kuko ari yo igenga byose.

Yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya “Garukira Imana” yayihimbye nyuma y’ibyo yabwiwe n’abafana ko injyana ya Hip hop ari iy’ibirara.

Yakomeje ati “Nari ndimo gukebura abitwaye nabi mu nzira. Bakwiye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo abaririmbyi ntidukomeze kugaragara mu ishusho mbi. Ubutumwa barabutanga ariko ugasanga ni ibibazo, natwe twaririmba iyo njyana, ugasanga natwe badufashe gutyo. Nashakaga gutanga ubutumwa kuri abo bitwa ko ari ibirara bwo guhindukirira Imana, bakava muri ibyo barimo.’’

Tuyishimire Diogène yavuze ko akinjira mu muziki ndetse akora injyana, bamwe barabikunze ariko abandi bavuga ko “Hip hop ari iy’abantu babi, banywa itabi kandi bananiranye”.

Ati “Intego ihari ni uguhindukira, bakagarukira Imana. Nizeye ko abaraperi bari bwumve neza ubu butumwa.’’

Yasabye abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana ndetse n’ab’injyana ya Hip hop kuyishyigikira no kuyikuraho icyasha cyane ko ikunda guterwa amacumu.

Indirimbo “Garukira Imana” ni yo yitiriye album ye ya mbere ari gutunganya, izaba iriho indirimbo 11. Ibyerekeye igihe izagira hanze azabitangaza mu bihe biri imbere.

Tuyishimire yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ndetse gukora umuziki yabifashe nk’inzozi zabaye impamo.

Uyu muraperi ubifatanya n’ivugabutumwa yamenyekanye cyane abwiriza inyigisho avugamo uko Yesu afite imbaraga zidasanzwe, akamusanisha n’ibintu byose. Icyo gihe yumvikanye avuga ko mu bana yabaye umwana w’Imana, mu bagabo aba umugabo w’abapfakazi, mu bapapa aba se w’imfubyi, mu biti aba umuzabibu w’ukuri.

Tuyishimire w’imyaka 28 amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo ‘‘Byanteye ubwoba’’ yatangiriyeho urugendo nk’umunyamuziki wigenga, “Imibabaro” na “Yaravutse” yakoranye na Manowa.

Ev. Tuyishimire Diogène akorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .