00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo nshya z’amakolari zijyanye no Kwibuka29

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2023 saa 10:21
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yakoze mu nganzo akora indirimbo zifasha Abanyarwanda muri ibyo bihe bikomeye.

Ni indirimbo zikubiyemo ubutumwa butandukanye burimo ubuhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, izisaba Abanyarwanda kurangwa n’urukundo, izishima Imana kubw’aho igeejeje u Rwanda nyuma y’ibyarubayemo n’izindi.

Izi ni zimwe mu ndirimbo nshya zashyizwe hanze n’amakolari ndetse n’amatsinda yo kuramya, zijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baho ya Ambassadors of Christ

Ni indirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rw’iyi Korali kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023. Muri iyi ndirimbo igaragaza ubuhamya nyakuri bw’umugore n’umwana we barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Bavugamo inkuru y’uburyo barokotse mu buryo bw’ibitangaza, bagashima Imana kuko bariho kuko ari yo yavuze ngo “ Baho”.

Akira Ihumure ya Jehovah Jireh Choir

‘Akira Ihumure’ ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu 07 Mata 2023 ya Korali Jehovah Jireh yo muri ADEPR-ULK. Iyi ndirimbo ivuga muri make uburyo Imana yahumurije impfubyi n’abapfakazi n’abandi basigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ndirimbo na yo igaragaza ubuhamya bukomeye bw’abarokotse Jenoside, ku buryo bitari byoroshye gukira ibikomere ngo bongere kwisanga mu muryango, nyamara bakaba barabishoboye kubera Imana.

Ibyiringiro bishya ya Reverence Worship Team

Ni indirimbo yashyizwe hanze tariki 6 Mata 2023 ku rubuga rwa YouTube rw’iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bushima Imana ko yaremeye Abanyarwanda ibyiringiro bishya, ibakaha ubuzima bushya ndetse n’amateka mashya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Humura Rwanda ya Shalom Choir

Korali Shalom ikorera muri ADEPR Nyarugenge nayo yashyize hanze indirimbo yise “ Humura Rwanda”. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda, bushimangira ko amateka mabi asharira u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazongera.

Mubwire ya Rohi Choir

Muri iyi ndirimbo ’Mubwire’ harimo ubutumwa buvuga ko Imana yomora inguma zo mu mutima bityo ko "tudakwiye gutinya kuyibwira iby’intimba zacu".

Rwanda Turibuka : Korali Abagenzi

Iyi ndirimo ya Korali Abagenzi yo mu Itorero ry’Abadivantisi b’Umunsi wa 7 nayo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, ivuga ko Abanyarwanda bibuka amakuba banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ikagakomeza ivuga ko Abanyarwanda bashima Imana ko yomoye ibikomere.

Izi ndirimbo zirimo izihumuriza Abanyarwanda, zishimira Imana kubwo kubafasha kongera kubona umucyo
Izi ndirimbo zashyizwe hanze n'amakolari zigamije gufasha Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .