00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Uwimana yasohoye indirimbo ihumuriza ababuze amahoro y’umutima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Padiri Jean François Uwimana umaze igihe yiga mu Budage, yashyize hanze indirimbo “Kuva Kera’ ihumuriza abamaze igihe bashaka amahoro y’umutima ntibayabone.

Ni indirimbo iri mu njyana ya Zouk, amashusho yayo akaba agaragaramo umukobwa uturuka mu Bushinwa aririmba mu Kinyarwanda.

‘Kuva Kera’ itangira Padiri Uwimana agaragaza ko nta kindi cyatanga amahoro y’umutima, atari ukwiringira Imana yonyine.

Ati “Kuva kera nibazaga icyaha amahoro umutima w’umuntu. Nashakaga mu nkebe z’umutima icyahataha muntu agatekana. Mu Mana honyine niho haba umutuzo n’amahoro ashyitse.”

Yasobanuye ko yayiririmbye muri Zouk ashaka gufasha abakunda umuziki wo guhimbaza Imana kunyurwa, by’umwihariko mu njyana basanzwe bakunda itandukanye n’izo muri Afurika.

Ati “Ni mu rwego rwo gufasha abakunda iyo njyana nabo guhimbaza Imana. Ni injyana itagoye abanyaburayi kubyina nk’igisirimba cyo muri Afurika.”

Uwimana yavuze ko ibibazo byose abantu baba bafite, igisubizo cya nyacyo gitanga amahoro kuri bo ari ukwizera Imana no kuyiyambaza.

Ati “Kuva kera kuri njye ni indirimbo y’ibihe byose kuko kumenya ikiruta ibindi ni ikibazo kitagira umupaka. Aba kera barakibajije barinda basaza, natwe ni uko tuzagisiga kimwe n’abazaza. Uko mbibona rero nta kiruta Imana.”

Padiri Uwimana azwi by’umwihariko nk’umwe mu bapadiri bake bakora Hip Hop.

Padiri Jean François Uwimana yakoranye n'amwe mu matsinda abyina yo mu Budage
Muri iyi ndirimbo, Padiri Uwimana yakoresheje Umushinwa mu kubyina
Padiri Uwimana yavuze ko yifuje indirimbo ihimbye mu njyana itazagora abanyaburayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .