00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly na Gisa cy’Inganzo bifashishijwe na Comfort Ministries mu ndirimbo yo gukururira abantu ku Mana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kanama 2021 saa 08:35
Yasuwe :

Umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly na Gisa cy’Inganzo bahurijwe mu ndirimbo n’itsinda rya Comfort People Ministries bise ‘Ubutunzi’, igamije gutanga ihumure no ko kwereka abantu ko watunga ifeza n’izahabu bikakunezeza ariko ntakinyura umutima nko kuba muri Yesu.

Iyi ni indirimbo ya gatatu y’iri tsinda nyuma y’izindi ryakoze mu minsi yashize. Iyi izaba iri kuri album nshya ryitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Perezida wa Comfort People Ministries, Ndayishimiye Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko iri tsinda ryahisemo kwifashisha abahanzi barimo Jay Polly na Gisa kuko bafite abantu benshi babakurikira, kandi bikaba byari kubafasha kwiyegereza abandi bantu.

Yagize ati “Bafite umubare munini w’abantu babakurikira twashakaga kwiyegereza ni yo mpamvu twahisemo kubifashisha mu ndirimbo yacu. Ikindi turabashimira. Twahuje imbaraga mu gukomeza gutanga ihumure, intego yacu kandi ni nk’uko Kirisitu yavuze muri Luka 19:10 ngo kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye. Natwe ni cyo tugamije.”

Yakomeje avuga ko intego yatumye bahimba iyi ndirimbo ari uko bashakaga kwereka abantu ko nta handi babonera ubutunzi atari muri Yesu.

Ati “Intego iri muri iyi ndirimbo ni ukubwira abantu ko nta handi tubonera ubutunzi ari muri Yesu. Ubutunzi tuvuga ni agakiza kuko ufite agakiza kirisitu ari muri we abafite byose, amahoro, kunyurwa. Iby’Isi bizashira ariko ubutunzi bwo kugira Kirisitu ari we tuboneramo agakiza ntibuzashira turashaka kubwira abantu ko iyo ufite Yesu uba ufite ihumure kandi ni bwo butunzi.”

Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho mbere y’uko umuhanzi Jay Polly afungwa, kuko kuri ubu ari kubarizwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Comfort People Ministries igizwe n’abantu baturuka mu matorero ya Gikirisitu atandukanye mu Rwanda. Ni itsinda rimaze imyaka itanu, rigizwe n’abantu 15.

Mu 2019 ni bwo ryatangiye gukora indirimbo, ryakoze izirimo “Ni we Mutabazi’’, ‘‘Jambo Ryawe’’ bakoranye na Syntex n’inshya bise ‘Ubutunzi’ bahuriyemo na Jay Polly na Gisa.

Ryatangiye mu 2016 ritangira rifite intego yo gukora ibikorwa by’urukundo ndetse n’iby’ihumure rikaba ryaratangiye nyuma y’uko itorero ryabarizwagamo ryari rihagaze, ritangira gukora nta mupaka. Icyo gihe ryatangiye rifitemo ibyiciro bitandukanye gusa nyuma y’imyaka itatu ryashyize imbaraga mu cyiciro cyo gukora umuziki mu buryo bwo kuramya Imana no kuyihimbaza kandi bya kinyamwuga.

Rifite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza byumwihariko mugice cyumuziki kongera ibihangano kandi byakinyamwuga no gutegura ibikorwa bitandukanye.

Comfort People Ministries yatangiriye ku Muhima. Ubu ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Uretse umuziki ryagiye rikora iyogezabutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye harimo Uganda aho ryagiye mu 2018, ryanazengurutse mu matorero atandukanye, rifasha abatishoboye mu bikorwa bitandukanye kandi batoza urubyiruko gusoma ijambo ry’Imana.

Jay Polly na Gisa cy'Inganzo bifashishijwe muri iyi ndirimbo mu rwego rwo kwiyegereza abantu benshi
Iri tsinda rigizwe n'abantu bo mu matorero atandukanye
Iri tsinda ni rimwe mu ari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .