Uyu muhanzi umaze iminsi muri Canada, yavuze ko yashimishijwe n’ubwitabire yaboye muri iki gitaramo ndetse n’uko yaririmbanye n’abafana be indirimbo zose.
Yavuze ko atari abyiteze ko indirimbo ze zikunzwe muri Montreal kuri urwo rwego, ku buryo babasha kuririmbana na we kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye.
Nyuma y’iki gitaramo, mu butumwa buherekejwe n’amashusho uyu muhanzi yahaye abasaga ibihumbi 300 bamukurikira kuri Instagram , yagaragaje imbamutima ze kuri iki gitaramo.
Ati “ Mana yanjye , Mana yanjye! ntushobora kwizera ko iyi ari Montreal”
Nyuma y’ubwo butumwa bamwe mu babashije kwitabira iki gitaramo bamweretse ko bakinyotewe n’igitaramo cye, bamusaba ko yazagaruka.
Ku rundi ruhande abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo bahise bamusaba ko nabo yabibuka akazajyayo akabataramira.
Mbere y’iki gitaramo Mbonyi yari yabanje gutaramira mu mujyi wa Vancouver ku itariki ya 1 Ukwakira 2022.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru uyu muhanzi arataramira abatuye umujyi wa Ottawa, nyuma y’aho azahita yerekeza i Calgary ku itariki 15 Ukwakira 2022
Uyu muhanzi amaze iminsi azengura imijyi itandukanye ya Canada aririmbira abakunzi be.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!