Igice cya Mulindi iyo Chorale ikoreramo, iyo uhageze ushobora gukeka ko wambutse imipaka y’u Rwanda kuko abaturage baho bakoresha ururimi rw’Urukiga, rufite byinshi rutandukaniyeho n’Ikinyarwanda gisanzwe.
Urwo rurimi ni narwo rwifashishwa muri gahunda zitandukanye zirimo iza Leta, gusenga n’ibindi.
Chorale Abijuru yatangaje ko igiye guteza imbere urwo rurimi shami, rukamenyekana binyuze mu bihangano. Byatangiye bashyira hanze indirimbo ya mbere bise ‘Ekiitinwa kibe omu Iguru’ (Igisingizo kiri mu ijuru).
Umuyobozi w’iyi Chorale Abijuru, Habyarimana Faustin yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kuririmbira Imana banasigasira uru rurimi ruhuza abatari bake mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda bikora kuri Uganda.
Nteziryayo Théoneste ushinzwe imibanire n’abandi muri iyi Chorale, aganira na IGIHE yagize ati “Nta bushakashatsi twakoze ngo tumenye ko hari abandi bakoze indirimbo muri uru rurimi, gusa twiteguye kuruhesha agaciro nk’ururimishami rw’Ikinyarwanda. Ingamba ya mbere dufite ni ukujya dukora indirimbo zarwo nyinshi zo kuramya Imana no gufasha abifuza kumenya urwo rurimi cyane ko izo tuzajya dukora zizajya ziba zifite ibisobanuro by’Ikinyarwanda.”
Habarwa ko mu myaka ijana ishize, indimi zigera kuri 400 ku Isi zakendereye kubera kutazibungabunga no kubura abazivuga. Mu zisaga 6500 zisigaye ku Isi, hatagize igikorwa mu myaka ijana iri imbere, izigera kuri 50% zizaba zarazimiye.
Nteziryayo yavuze ko Chorale Abijuru bashaka gutanga umusanzu wabo mu gusigasira Urukiga, ngo rutaba rumwe mu zishobora kuzimira dore ko ruvugwa cyane muri icyo gice cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda no hakurya muri Uganda.
Ati “Hari icyo bizafasha mu guteza imbere uru rurimi kubera ko uzaryoherwa n’injyana yazo azagira amatsiko yo kumenya izo ndirimbo. Namara kumenya iyo ndirimbo azagira inyota yo kumenya ibisobanuro byazo mu rurimi akoresha.”
Abajijwe niba nta mpungenge ko kuririmba mu rurimi rutazwi na benshi bitazatuma ubutumwa butagera kuri benshi, Niringiyimana Pascal ukuriye urwego rwa tekiniki muri iyo Chorale yavuze ko umuziki ubwawo ari ururimi mpuzamahanga.
Ati “Iyo mbogamizi twayitekerejeho ari nayo mpamvu mu mashusho yayo hagaragaramo ibisobanuro by’amagambo y’indirimbo biri mu Kinyarwanda, tukaba ahubwo twizeye ko n’abandi bazayikunda bagatangira kuyikoresha nk’uko bisanzwe bimenyerewe ko hari indirimbo zikoze mu ndimi z’amahanga.”
‘Ekiitinwa kibe omu Iguru’ niyo ndirimbo iyo chorale yahereyeho ariko bifuza gushyira hanze iya kabiri bitarenze Gashyantare 2023. Chorale Abijuru Mulindi yashinzwe mu 2011.
Reba indirimbo ’Ekiitinwa kibe omu Iguru’



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!