00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisubizo Ministries igiye gushyira hanze album ya gatatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 February 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Gisubizo Ministries imenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igiye gushyira hanze album nshya yise ‘Worship Legacy Season 3’ ndetse indirimbo ya mbere mu zizaba ziriho yiswe ‘Humura’ yamaze kujya hanze.

Gisubizo Ministries imenyerewe mu bitaramo ngarukamwaka yise ‘Worship Legacy’ aho ifata amajwi n’amashusho mu buryo bwa ‘Live recording’. Kugeza ubu imaze kubikora inshuro ebyiri [season 2].

Iya mbere yabaye muri Gicurasi 2018 ibera CLA i Nyarutarama mu gihe iya kabiri yabereye muri Intare Conference Arena mu 2019.

Kubera ingaruka za COVID-19 ntabwo igitaramo cyari cyasubukurwa, nk’uko IGIHE yabibwiwe n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Gisubizo Ministries, Vincent Ngabire.

Yavuze ko ingamba nizikomeza koroshywa bazakora igitaramo nta kabuza.

Ati “Uyu mwaka ingamba nizikomeza koroshywa nta kabuza tuzasubukura ibitaramo harimo n’icya Worship Legacy Season 3 kuko gisaba imyiteguro ihagije n’ubushobozi turabyizera kandi dufatanyije n’abakunzi n’inshuti za Gisubizo Ministries birashoboka.”

Yakomeje avuga muri ibi bihe Isi irimo bahisemo gukora indirimbo bise ‘Humura’. Iyi izaba iri mu ndirimbo zizagaragara kuri “Worship Legacy Season 3”. Iyi ndirimbo yakozwe aba baririmbyi bashaka guhumuriza abatuye Isi, bababwira ko Imana ariyo ishobora byose kandi ibyiringiro byabo bigomba kuba ku Mana.

Album nshya ya Gisubizo Ministries izaba igizwe n’indirimbo umunani zitanga ubutumwa bugamije kuyobora benshi ku nzira y’agakiza.

Gisubizo Ministries ubu imaze kugira amashami 24 ku Isi yose, kuva mu Rwanda (7), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (3), Uganda (5), Kenya (5), Amerika (3) n’u Buholandi (1).

Iri tsinda rifite ibigwi kuko ryahembwe muri Groove Awards Rwanda 2016, nka Korali y’Umwaka, ifite Indirimbo nziza y’Umwaka n’iyo Kuramya y’Umwaka. Mu Karere ryatwaye Groove Awards Kenya 2017 rihigitse korali zo muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburasirazuba.

Imyaka 18 igiye gushira uyu muryango wa Gikirisitu wa Gisubizo Ministries uboneye izuba i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Gisubizo Ministries igiye gushyira hanze album ya gatatu y'indirimbo zihimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .