00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhisho Musenyeri Musengamana ashyiriye abayoboke ba Kiliziya Gatolika i Byumba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 March 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Icyumweru kirashize Papa Francis agennye Musenyeri Papias Musengamana kuba umwepiskopi mushya wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, asimbuye Musenyeri Nzakamwita Sylverien ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musengamana yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda guhera mu 2018.

Uyu mugabo w’imyaka 55, yavuze ko na we yatunguwe n’inshingano yahawe na Papa Francis, dore ko ubwo byatangazwaga tariki 28 Gashyantare ko ari we uzasimbura Musenyeri Nzakamwita, yari amaze umunsi umwe abimenyeshejwe.

Ubwo yaganiraga n’abashinzwe itumanaho mu nama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika, Musenyeri Musengamana yagize ati “Nanjye nabimenye umunsi umwe mbere y’uko babivuga ku mugaragaro, ubu ntabwo nari nafata intego ngo mvuge ngo izaba ari iyo kuko burya ijyana na gahunda y’iyogezabutumwa. Intego ndacyayitekerezaho ariko mu minsi idatinze izaba imaze kugaragara, ijye ahagaragara.”

Yavuze ko ikimujyanye i Byumba ari ugukorera abakiristu kuko “Nibo ntumweho, nkaba hafi yabo nkabakorera nkabafasha mubyo nshobora kubafashamo by’iyogezabutumwa. Nkabijyanisha no gusenga kuko umusaserdoti ntiyabishobora adasenga. Ni ukubaha icyiza wumva wifitemo kugira ngo kibafashe.”

Yavuze ko yanga ikibi n’akarengane, ari nabyo azashyira imbere mu nshingano nshya yahawe agamije ko abakiristu bumva ko Kiliziya ibakunda.

Ati “Icyo nanga ni ikibi, ni nacyo ivanjili itwigisha. Ikindi nanga ni ibyaba bivuguruza ivanjili byose cyane cyane icyitwa akarengane. Ntabwo nifuza ko hari uwarengana cyangwa ngo arenganywe ahubwo icyiza nakora ni umufasha kugira ngo yumve ko Kiliziya imukunda.”

Musenyeri Musengamana yavuze ko ataramenya neza igihe azimikirwa, icyakora akizeza ko bitazatinda nubwo “bisaba kubivugana na Diyosezi kuko niyo biba bireba n’umwepiskopi wayo n’abamufasha, kugira ngo harebwe amatariki akwiriye ajyanye n’amategeko ya Kiliziya.”

Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Byumba, Papias Musengamana yavutse tariki 21 Kanama 1967, avukira muri Paruwasi ya Byimana mu karere ka Ruhango.

Yize amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Kabgayi kuva mu 1982 kugeza 1988, nyuma ajya mu iseminari ya Rutongo nyuma ajya gukomereza i Kabgayi. Arangije yagiye kwiga muri Kaminuza Gatolika ya Yaounde muri Cameroun.

Yahavuye mu 1996 ahabwa ubupadiri tariki 18 Gicurasi mu 1997 muri Paruwasi ya Byimana.

Nyuma yahoo yabaye umwarimu muri seminari nto ya Kabgayi, nyuma aba mu bunyamabanga bwa Diyosezi. Nyuma yagiye kwiga mu Budage kuva mu 1999 kugeza mu 2005.

Musengamana yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi wa Kamonyi, ahava ajya muri Diyosezi ya Kabgayi ari Econome kuva 2006 kugeza mu 2014.

Mu 2014 yagizwe igisonga cya Musenyeri, anayobora seminari into ya Kabgayi. Kuva mu 2018 yagizwe Umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda.

Diyosezi ya Byumba Musengamana agiye kuyobora ifite abakiristu ibihumbi 800, n’abapadiri barenga 150.

Musenyeri Musengamana yavuze ko ashyize imbere iyogezabutumwa muri Diyosezi yahawe kubera umushumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .